Ibitekerezo by’abaturage bizahabwa 90% mu ivugururwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga igishushanyo mbonera cy’umujyi kivuguruye kizaba kigizwe n’ibitekerezo by’abaturage, berekana neza uko bifuza ko umujyi waba usa mu cyerekezo 2020-2050.

Igishushanyo mbonera cya mbere cy’Umujyi wa Kigali cyasohotse mu 2013, gusa nticyavuzweho rumwe kuko hari abavugaga ko ibyo giteganya birenze ubushobozi bw’umuturage cyane cyane ibirebana n’inzu zikenewe.

Mu mavugurura ari gukorwa muri uyu mwaka, umuyobozi ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred yabwiye IGIHE ko hafi 90% by’ibitekerezo by’abaturage bizagenderwaho bakora igishya.

Yagize ati “Ivugurura ry’igishushanyo mbonera turashaka ko riba rishingiye ku baturage. Nk’impuzandengo ya 90% azaba ari umuturage. Birumvikana ko n’icyerekezo cy’igihugu ntikizasigara ariko turashaka kumva ibitekerezo by’umuturage, tukamubwira icyerekezo cy’igihugu, akatubwira uko twabigeraho.”

Eng. Mugisha avuga ko bishoboka ko ibitekerezo by’abaturage byaza bihabanye n’amategeko y’imiturire ariko ngo hazarebwa ibikenewe kandi biboneye bityo n’amategeko bashobora gusaba ko avugururwa.

Ibi bitekerezo bitangirwa mu midugudu, ahari abantu bane babikusanya bakazabigeza mu Mujyi wa Kigali, ndetse na nimero ya telefone (+250 789 448 873) abantu bandikaho ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp.

Mugisha ati “Ubusanzwe abantu bajyaga bahera hejuru bamanuka mu baturage, ubu bwo twashatse guhera ku muturage tuzamuka twagera hejuru tugafata icyerekezo biturutse ku bitekerezo by’abaturage.”
Uyu muyobozi avuga ko bigenze neza muri Mata 2019 igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gishya kizaba cyamaze gushyirwa ahagaragara.

Igishushanyo mbonera gishya kigomba guhuzwa n’icyerekezo 2020 -2050 mu gihe icyari gisanzwe cyari gifite icyerekezo cya 2020- 2040.

Ni ibintu bishobora gutuma habaho impinduka nyinshi mu byakozwe mbere, ariko Mugisha yahamije ko bizitabwaho hakorwa igishushanyo mbonera gishya.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cya 2013, hari byinshi byahindutse, kuko hari hashyizwe imbere kubaka inzu z’ubucuruzi n’ibiro, bikorwa ku muhanda uvuye kuri Sopetrade ukagera kuri Rond Point, kugeza mu bice bya Serena Hotel.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019 harimo 505 896 096 Frw azakoreshwa mu kuvugurura igishushanyo mbonera gusa.

Abaturage bagiye guhabwa umwanya uhagije mu ikorwa ry'igishushanyo mbonera gishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza