00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Utugari twa Gafumba na Kimuna twagejejwemo amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2021 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Utugari twa Gafumba na Kimuna two mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye twamaze kugezwamo amashanyarazi, bivuze ko mu Tugari dutandatu tugize Umurenge wa Rusatira, Akagari kamwe gusa gusa ari ko gasigaye kataragezwamo amashanyarazi, kandi REG yemeza ko naho azahagezwa vuba.

Imirimo yo kubaka imiyoboro igeza amashanyarazi muri utu Tugari yari imaze amezi asaga atatu yasojwe mu cyumweru gishize. Byitezwe ko ingo zisaga 1200 ari zo zizafatiraho amashanyarazi. Iyi miyoboro igizwe n’ibirometero 17 by’imiyoboro mito (LV) ndetse n’ibirometero 2.5 by’imiyoboro iringaniye (MV).

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Huye, Kayibanda Omar yavuze ko ku ikubitiro muri utwo Tugari twa Gafumba na Kimuna babashije gucanira ingo zigera kuri 452, ndetse imirimo yo gucanira ingo zisigaye zidafite ikaba ikomeje.

Kayibanda yemeza ko akurikije uburyo bari kwihutisha kugeza amashanyarazi ku baturage muri Huye, umwaka wa 2024 uzarangira ingo zose ziri muri aka Karerezifite amashanyarazi.

Ingo zagejejwemo amashanyarazi ibyishimo ni byose

Gasingwa Jean Claude; ni umucuruzi ufite butiki mu Mudugudu wa Ruvugizi, mu Kagari ka Gafumba, ndetse akaba anahafite inzu itunganya imisatsi n’icyuma gisya.

Uyu mugabo yemeza ko amashanyarazi yabakuye mu icuraburindi, akabongerera umutekano nijoro kandi atuma biteza imbere.

Yagize ati “Mbere wasangaga dukoresha amafaranga asaga ibihumbi bibiri (2,000 Frw) dutega moto ngo tujye gushaka serivisi z’Irembo, gushesha cyangwa kwiyogoshesha, ariko ubu igiturage cyacu kirasirimutse serivisi zose twifuza turazibona hafi.”

Hitimana Jean Bosco na we ni umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Gafumba ndetse akaba ari naho atuye. Uyu mugabo yemeza ko kubona amashanyarazi byabafashije ndetse bigahindura serivisi batanga.

Yagize ati “Mbere y’uko tubona amashanyarazi serivisi zijyanye no gushiririza ibyuma, kubaga indembe, gukora ibizami twifashishije imashini zikomeye ntabwo twabikoraga, ariko aho tuboneye amashanyarazi ubu ibizami byose turabikora, turashima REG kuba natwe yaradutekereje ikadukura mu icuraburindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire muri aka Kagari ka Gafumba, Niyitanga Emmanuel yemeje ko amashanyarazi yazanye iterambere mu Kagari ayoboye .

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakomeje gukangurira abanya-Gafumba batuye kure kuza kuhashora imali kuko babonye amashanyarazi, muri serivisi zirimo gusudira, kubaza n’izindi.

Kugeza uyu munsi ingo zingana na 57% zigize akarere ka Huye zifite amashanyarazi, harimo ingo zisaga 42% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 15% zikoresha amashanyarazi ahanini akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 63% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 47% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

Udusantere tw'ubucuruzi twagejejwemo amashanyarazi iterambere ryatangiye kwigaragaza
Ivuriro rya Gafumba naryo ryagejejweho amashanyarazi
Imiyoboro yubatswe izageza amashanyarazi ku ngo zisaga 1200
Ibigo by'amashuri nabyo byagejejweho amashanyarazi
Kayibanda Omar, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .