00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 15 nta gikorwa: Hitabajwe abashoramari bashya mu mushinga wa ‘Amarembo City Center’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Kamena 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari gushakishwa abandi bashoramari bo kurangiza umushinga ‘Amarembo City City’ uzaba ugizwe n’inyubako zigezweho kandi zitangiza ibidukikije mu marembo y’amasangano y’imihanda minini mu gace k’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ni umwe mu mishinga imaze igihe kinini kuko watangiye kuvugwa mu 2004, nyamara imyaka ikaba yirenze ari 15 utararangira, ahanini biturutse ku bwumvikane buke hagati y’abafite ibibanza by’aho uzubakwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Uzubakwa mu kibanza kiri ahahoze Akagera Motors, Ets. Verma, Mironko na Mukangira, hagati ya Kigali City Mall [yahoze yitwa Union Trade Center] na Kigali City Tower.

Uzaba igizwe n’inyubako zizashyirwa ku buso bwa metero kare ibihumbi 120, byateganywaga ko zizaba zifite ahantu hagenewe ubucuruzi, ibiro, imyidagaduro, parikingi yo mu nzu hasi no hejuru, hoteli, ubwogero n’ibindi.

Utembereye ahazazamurwa izo nyubako uhereye imbere yo kwa Rubangura ukazamuka ukagera imbere ya Centenary House, icyo gice cyose hari inyubako imwe iri kuzamurwa, ahandi ni amatongo y’inzu zasenywe ahamaze igihe.

Umwe mu bakoresha Twitter kuri iki Cyumweru yandikiye Umujyi wa Kigali abaza impamvu hashize imyaka isaga icumi ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ryarananiranye kandi ari umwe mu ihanzwe amaso mu kurushaho kugaragaza isura y’umujyi wa Kigali.

Uretse ibyo kandi, ni umushinga byitezwe ko uzagabanya ikibazo cy’ibyumba bike byo gukoreramo ubucuruzi bihendutse kigaragara mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wakomeje kuganira n’abashoramari bari bafite ibibanza ahazubakwa uwo mushinga, icyakora ngo byarangiye kumvikana kuri bamwe binaniranye, biba ngombwa ko hitabazwa abandi bashoramari.

Bagize bati “Mwaramutse . Nyuma y’aho ibiganiro twagiranye kenshi na ba nyiri ibibanza bitagize icyo bigeraho, hafashwe umwanzuro wo gushaka abandi bashoramari ku bufatanye na RDB. Gusa Habi Ltd, umwe mu bashoramari we yatangiye kubaka.”

Uyu Habi Ltd azubaka inyubako mu mushinga uzwi nka ‘The Nobelia’ uzashyirwa imbere y’ahahagarara imodoka imbere y’inyubako yo kwa Rubangura hateganye neza n’amasangano manini (Rond Point) yo mu mujyi rwagati.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzaba ugizwe n’inyubako za mbere mu Rwanda zitangiza ibidukikije (Green), ukoresha ingufu z’amashanyarazi zisubira ndetse ukoreshe n’amazi make ugereranyije n’izindi. Iyi nyubako y’amagorofa 19 izubakwa ku buso bwa metero kare 12000. Ni inyubako biteganyijwe ko izaba ifite ibiro bikodeshwa, aho gucururiza na hoteli.

Ubusanzwe umushinga ‘Amarembo City Center’ ugitangira byari byateganyijwe ko uzubakwa n’abashoramari batatu bari bahafite ibibanza ariko ibiganiro byaje kunanirana buri wese ahitamo kubaka ukwe.

Mu mishinga yagabanyijwe uretse uwa Nobelia, hari ikindi gice cyari gukomeza kwitwa Amarembo City Center kizubakwa aho Akagera Motors yakoreraga kumanuka ahahoze hitwa kwa Venant n’agace kareba ahahoze sitasiyo.

Undi mushinga wari uwa Mironko mu gice kirebana no kwa Rubangura.

Kuba umujyi wa Kigali utangaza ko hagiye gushakishwa abashoramari bashya, bivuze ko abari bahafite ibibanza bazahagurisha abandi bafite ubushobozi n’uburyo bwo kuhubaka, ako gace kari kamaze igihe ari amatongo kakabyazwa umusaruro.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 120 z’amadolari (hafi miliyari 120 Frw) kugira ngo wuzure neza.

Umushinga Amarembo City Center umaze imyaka 15 waradindiye kandi ari umwe mu yagombaga guhindura isura y'Umujyi
Bimwe mu bikorwa byo kubaka Nobelia bikozwe na Habi Ltd byaratangiye
Nobelia Project, ni umwe mu mishinga izubakwa hamwe na Amarembo City Center uzaba ugizwe n'inyubako ya mbere itangiza ibidukikije mu Rwanda
Muri Nobelia hazaba harimo ibiro bikodeshwa, aho gucururiza na hoteli
Inyubako ya Nobelia yatangiye kubakwa ni uko izaba iteye uyirebeye hejuru
Iki ni gishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali mu gace kahariwe ubucuruzi mu Mujyi rwagati mu 2050

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .