Gisagara: BRD yagabiye abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Kamena 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) bagabiye inka imiryango 11 yo mu Karere ka Gisagara igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kubaho neza.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kamena 2018, aho abakozi b’iyi banki baganiriye n’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Ndora, bababwira ko baje kubafata mu mugongo no kubafasha guhindura imibereho yabo.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BRD, Ngirikiringo Vincent, yavuze ko igikorwa cyo gufata mu mugongo abarokotse bakigize ngarukamwaka mu kubafasha kubaho neza no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Twaje kwifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara muri gahunda dufitanye n’aka karere yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Twabagenye inka 11 kugira ngo barusheho gukomera no kwiyubaka.”

Ngirikiringo yavuze kandi ko igikorwa bakoze kigamije no gushyigikira gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’.

Mbere yo kubagabira, abakozi ba BRD basabanye n’abaturage bo mu Murenge wa Ndora, babagenera n’ubutumwa bubashishikariza kwiteza imbere no kudaheranwa n’agahinda.

Abagabiwe bavuze ko izi nka zigiye kubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza kuko bazabona ifumbire y’imyaka, bakeza neza, bakanabona amata.

Mukagasana Bonifrida yagize ati “Naherukaga korora inka mbere ya Jenoside, none ubu ndashima Imana kuko nsubijwe igicaniro nkaba ngiye kongera gutunga inka nkanywa amata, nkahingisha ifumbire umusaruro ukiyongera.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul, yabwiye abagabiwe ko ari igikorwa cy’urukundo bakorewe, abasaba ko nabo barushaho gukundana hagati yabo bakazoroza abandi.

Ati “Mu muco wa kinyarwanda iyo umuntu aguhaye inka ni ikimenyetso cy’urukundo; BRD kuba yageneye inka aba baturage bo mu Karere ka Gisagara ni ukugaragaza ko ibakunze, na bo rero icyo tubashishikariza ni ugukundana, nibakundana nabo bazahane inka. Ubundi izi nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka aho iyo ibyaye uwayihawe yoroza mugenzi we.”

Nyuma yo kugabira inka abaturage, abo bakozi basuye ahari gusozwa imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside mu Murenge wa Ndora.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BRD, Ngirikiringo Vincent, yavuze ko ubwo urwo rwibutso rwatangiraga kubakwa bahatanze inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni enye kugira ngo rwubakwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko muri uyu mwaka wa 2018 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bamaze koroza inka imiryango igera ku 1600 muri gahunda ya Girinka.

BRD yahaye inka imiryango y'abarokotse Jenoside batishoboye i Gisagara
Inka zagenewe imiryango 11 y'abarokotse jenoside
Umuyobozi ushinzwe imari muri BRD, Ngirikiringo Vincent, yabwiye abo bagabiye ko babifuriza ubuzima bwiza
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul
Umuyobozi ushinzwe imari muri BRD, Ngirikiringo Vincent
Abagabiwe bashimiye BRD
Abakozi ba BRD baganiriye n'abarokotse Jenoside
Abakozi ba BRD basabanye n'abaturage
Abakozi ba BRD suye ahari gusozwa imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside mu Murenge wa Ndora.
BRD yatanze inkunga igera kuri miliyoni 4 Frw kugira urwibitso rwa Jenoside rwa Ndora rwubakwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza