00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Ingo zisaga 4700 zahawe amashanyarazi ku miyoboro mishya iherutse kuzura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Imiyoboro yubakwaga mu Karere ka Burera igeza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’aka Karere yamaze kuzura ndetse ingo zirenga ibihumbi bine zamaze guhabwa amashanyarazi.

Nk’uko twabitangarijwe na Fulgence Nkundabakuze, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Burera, ngo iyi miyoboro yubatswe mu Mirenge ya Nemba, Rwerere, Rugarama, Kagogo, Cyeru, Rugendabari, Ruhunde ndetse n’igice kinini cy’Umurenge wa Cyanika. Hari n’indi Mirenge yo mu Karere ka Rulindo yagezemo iyi miyoboro ari yo Base na Cyondo.

Yagize ati “Iyi miyoboro yadushoboje kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga 4,790 ariko zizakomeza no kwiyongera kuko ubu uduce twinshi muri aka Karere tugerwamo n’imiyoboro, ku buryo n’abasigaye batarayahabwa tuzayabagezaho mu buryo bworoshye bidasabye kubaka imiyoboro minini.

Nkundabakuze avuga ko muri rusange imiyoboro yubatswe igera ahantu henshi ku birometero bisaga 100 ku buryo nta kabuza umubare w’ingo zigenda zihabwa amashanyarazi uzakomeza kwiyongera.

Ati “Urebye umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Karere warazamutse cyane kuko ubu tugeze ku ijanisha rya 54.2% kandi kubera ko imiyoboro yakwirakwijwe henshi, kuyagura bizoroha bityo tugere ahandi henshi tutarayageza ubu. Dufite rwose icyizere ko tuzagera ku 100% bitarenze 2024 tukagera ku ntego igihugu cyiyemeje.”

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka mu mibereho ya buri munsi n’iterambere.

Jean Claude Mbihayimana utuye mu Mudugudu wa Tatiro mu Kagari ka Cyahi mu Murenge wa Rugarama, yavuze ko amaze ukwezi kumwe ahawe amashanyarazi.

Ati “Tariki 17 z’ukwezi gushize nibwo nabonye amashanyarazi. Twarishimye cyane tubonye tuvuye mu kizima. Ubu rero ndateganya kuwubyaza umusaruro. Nari nateganyije gushyiraho icyuma gisya ariko hari abantanze guhita bakizana. Ubu rero naguze imashini yogosha ndetse ngura n’ipasi. Ubu nogosha abantu batuye muri aka gasantere abandi nkabaterera ipasi bakagenda basa neza bakampa amafaranga. Mbese twatangiye kuwubyaza umusaruro.”

Sindikubwabo Jean Pierre na we atuye mu Mudugudu wa Rubeja mu Kagari ka Cyahi avuga ko afite ibyishimo by’uko yavuye mu kizima.

Ati “Twari dutuye ahantu kure ku buryo tutari kubona ubushobozi bwo kwikururira umuriro. Ubu rero umuriro twarawubonye turishimye, turi kurara ahantu habona, radio ziri kuvuga, televiziyo na zo twaziguze, mbese turishimye cyane”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65.9% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ingo zisaga 4790 zahawe amashanyarazi
Udusantere tw'ubucuruzi twagejejwemo amashanyarazi
Jean Claude Mbihayimana umaze ukwezi kumwe ahawe amashanyarazi yihangiye imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .