BRD yemereye Sacco umunani inguzanyo izafasha abaturage kubona amashanyarazi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Mata 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yemereye Koperative Umurenge Sacco umunani zo mu turere dutandukanye, inguzanyo yo gufasha imishinga igamije gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngufu zisubira, cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

Mu mpera z’umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri BRD yatangije umushinga wa miliyoni 48.94 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 41 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha ingo ibihumbi 445 kugerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitarenze mu 2023.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric, yasobanuye ko aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse biri muri gahunda yo gutanga ingufu zisubira ndetse n’abaturage bangana na miliyoni 1.8 kugera kuri izo ngufu, by’umwihariko abasanzwe batagerwaho n’amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari w’igihugu.

Yavuze ko BRD igirana amasezerano n’amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse hiryo no hino mu gihugu kugira ngo bitange inguzanyo ku baturage babashe kugura ibikoresho bibagezaho ingufu zisubira cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Izi Sacco umunani twasinyanye amasezerano uyu munsi ngo bashobore gukoresha aya mafaranga baguriza abaturage bari hirya no hino mu gihugu kugira ngo bashobore kubona ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.”

Sacco zasinye ku ikubitiro zirimo; Coopec Ubumwe yo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana; Isange Sacco ya Ngarama muri Gatsibo; Rebakure Sacco yo muri Coko mu karere ka Gakenke; Rebakure Sacco ya Rusarabuye muri Burera; Girubukire Sacco ya Buyoga muri Rulindo; Uruyange Sacco ya Rukoma muri Kamonyi; Terimbere Sacco ya Bwira muri Ngororero ndetse n’Imbarutso Sacco ya Musenyi muri Bugesera.

BRD itangaza ko hari andi masezerano azasinywa n’ibindi bigo by’imari bitandukanye hirya no hino mu gihugu kugira abaturage bose bifuza kubona ibikoresho by’ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba bagerweho. Mu minsi mike izindi Sacco 22 zikazasinya amasezerano.

Inyungu ku nguzanyo ntiteye inkeke

Inyungu ku nguzanyo ni imwe mu mbogamizi ikomeye abashaka inguzanyo bemeza ko ibabuza amahirwe kuko usanga ari nyinshi.

Rutabana yavuze ko nubwo batagenera amabanki cyangwa ibigo by’imari inyungu batangiraho inguzanyo, hari icyizere ko izaba ntoya kuko nayo yahawe amafaranga ku nyungu ntoya ya 5%.

Yagize ati “Aya ni amafaranga Sacco n’amabanki y’ubucuruzi abonye ku kiguzi kiri hasi cyane kingana na 5% turatekereza ko nabo bazaguriza abaturage hirya no hino mu gihugu bakeneye kubona ingufu z’amashanyarazi ku kiguzi kidahenze.”

BRD itangaza ko Sacco ishobora gufata amafaranga angana na 25,000 by’amadolari buri cyiciro ariko umubare w’ayo bazagiraho uburenganzira uzaba ujyanye n’ibikorwa bakoze. Bisobanuye ko niba bafite abaturage benshi bakeneye gukoresha amafaranga bazatwara menshi.

Umucungamutungo wa Isange Sacco Ngarama, Vuguziga Jean Damascene, avuga ko iyi nguzanyo bahawe izagirira inyungu abaturage ndetse na Sacco muri rusange.

Yagize ati “Aya mafaranga agiye kudufasha kuko tuzagiramo inyungu ndetse n’abaturage bacu nabo babone inyungu kuko batazongera kuba mu kizima.”

Umucungamutungo wa Sacco Rebakure yo mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, Mugabo Ntaganda René, yemeje ko inyungu izaba ari ntoya ku buryo abaturage bazoroherwa no kubona inguzanyo bityo igihugu kigere ku ntego y’uko buri muturage atunga amashanyarazi.

Yagize ati “Ubusanzwe inyungu ku nguzanyo ni 2% ku kwezi ubwo ni 24% ku mwaka, ubu kuko tuyaherewe kuri 5% tuzajya dutanga nibura nko kuri 12%.”

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%. Umwaka ushize abagerwaho n’amashanyarazi muri rusange bari 40.8%.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric
Sacco zishimiye ko inguzanyo zidahenze zigiye gukemura ikibazo cy'abadafite amashanyarazi
Ubuyobozo bwa BRD na Sacco umunani yemereye inguzanyo izafasha abaturage kubona amashanyarazi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza