BNR yijeje ko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bitazashyira igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Kanama 2017 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yatangaje ko muri uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro kuri 3.o%, rikazihagararaho mu gihe igihugu gifite imishinga ikomeye iri gukorwa nko kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizuzura gitwaye miliyoni zisaga $400.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu yatangazaga uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, Rwangombwa yavuze ko igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda gikomeje kugabanuka bitewe n’uburyo u Rwanda ruri kubona amafaranga menshi ava hanze.

Kugeza muri Kamena 2017, ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutakaza agaciro ho 1.3% urigereranije n’idolari, rya Amerika mu gihe kugeza mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize ryari rimaze gutakazaho agaciro ka 4.8%. Byageze ku wa 13 Kanama 2017 rimaze gutakazaho 1.64%, bituma hizerwa ko umwaka uzarangira bitarenze 3.0%, mu gihe umwaka ushize byari 9.7%.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri BNR, Dr Kigabo Thomas, yavuze ko muri uyu mwaka bigaragara ko uzarangira ifaranga ry’u Rwanda rigihagaze neza kuko isi yamaze kurenga ibibazo by’ubukungu byabaye ahagana mu 2015.

Yakomeje agira ati “Ibintu u Rwanda rwohereza mu mahanga byarazamutse, dushyizemo Nyakanga byazamutseho 42%, ni imwe mu mpamvu yatumye ifaranga ry’u Rwanda ridakomeza guhungabana. Ikindi ni uko ibyo tuvana mu mahanga byagabanutse, ku buryo ikinyuranyo cy’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza kigenda kigabanuka, ifaranga ryacu rikoroherwa.”

“Duteganya ko ifaranga ry’u Rwanda ritazata agaciro ngo rirenge 3.0% muri uyu mwaka, ku buryo tuzaba turi mu gice nk’icya mbere 2015, mbere y’uko ifaranga ry’ibihugu rihungabana kubera ko ubukungu bwari budahagaze neza.”

Dr Kigabo yavuze ko ifaranga ry’u Rwanda mu kwihagararaho rizaba rimeze nko mu bihe bya mbere ya 2014, umwaka warangiye rutaye agaciro kuri 3.6%, umwaka rihagazeho ukaba 2011 yarangiye ritaye agaciro kuri 1.6%.

Ikinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga cyagabanutseho 25.6% mu mezi atandatu ya mbere ya 2017, kuko cyavuye kuri miliyoni z’amadolari 902.3% kikagera kuri miliyoni 671.2 z’amadolari.

Muri icyo gice ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereyeho 39.8%, bigera kuri miliyoni $375.92 bivuye ku gaciro ka miliyoni $268.93 yinjijwe mu gice cya mbere cya 2016. Ibyatumijwe mu mahanga byo byagabanutseho 10.6%, biva ku gaciro ka miliyari $1.171 mu gice cya mbere cya 2016 biba miliyari $1.047.

Biteganyijwe ko urwego rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bizakomeza kuzamuka, ku buryo bizafasha mu kugenzura izamuka ry’ibiciro naryo ritazarenga 5.0% muri uyu mwaka.

Ikibuga cya Bugesera kizazana inyungu ahubwo…

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera niwo mushinga ukomeye ubu u Rwanda rufite, nyuma ya Kigali Convention Centre yatashywe umwaka ushize, ikuzura itwaye miliyoni zisaga $300. Kiri kubakwa n’Ikigo Mota-Engil Africa, igice cya mbere kikazuzura mu Ukuboza 2018 gitwaye miliyoni 418 z’amadolari ya Amerika.

Rwangombwa yavuze ko nta mpungenge z’uko kubera gukenera amafaranga y’amahanga byazatuma habaho igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ntabwo tubyiteze kubera ko amakuru tuvana muri Minisiteri y’imari ni uko igice kinini cy’amafaranga azatera inkunga uyu mushinga azaturuka hanze y’igihugu.”

“Inyungu iri mu bice bibiri. Icya mbere ubwo kizaba cyubakwa, kizagira ibyo cyongera ku bukungu bw’igihugu mu kubakwa kwacyo. Nikimara kubakwa, kizagira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere. RwandAir iraguka, uko yaguka iki kibuga gisanzwe cyari kimaze kuba gitoya.”

Yakomeje avuga ko kizafasha mu kwagura ingendo z’amahanga haba ku bantu n’ibicuruzwa, miliyoni $400 zizacyubaka zikazahita ziyongera mu bukungu bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza