BNR yemeje ko ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye cyane mu mwaka wa 2016

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Gashyantare 2017 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yemeje ko nubwo ubukungu ku rwego rw’Isi butari bwifashe neza mu mwaka wa 2016, ubw’u Rwanda butahungabanye cyane kuko umusaruro mbumbe, GDP, wari uhagaze ku kigero cya 6.1% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016.

Muri rusange ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma ku kigero cya 3.1% mu 2016 buvuye kuri 3.2% muri 2015, aho bwitezweho gutera imbere ku kigero cya 3.4% mu 2017.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubukungu bwagabanutseho 1.6% bitewe n’igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, amapfa, icyorezo cya Ebola mu gice cy’u Burengerazuba n’imvururu za politiki mu bihugu bimwe na bimwe. Mu 2017 ubukungu bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buziyongera ku kigero cya 2.8%.

Mu kumurika imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017, BNR yagaragaje ko uyu mwaka wagenze neza ariko atari nk’uwashize kuko imibare yose yiyongereye ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije na 2015, yaba mu rwego rw’ubukungu n’urw’imari.

Imibare igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016 umusaruro mbumbe wari ku gipimo cya 6.1%, ukaba waragabanutse ugereranyije n’uko igihe nk’iki mu 2015 wari kuri 6.9%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko bitatunguranye kuko no mu bipimo byateganywaga byerekanaga ko ubukungu buzatera imbere kuri 6% buvuye kuri 6.9% bya 2015, bitewe ahanini n’impinduka mu biciro ku masoko mpuzamahanga n’ibihe cyane cyane mu buhinzi.

Yagize ati “Twagize umuvuduko udashimishije nk’uwa mbere ariko nta na hamwe twagiye habi byose byari byiza, uyu mwaka turabona bizaba byiza cyane.”

Yasobanuye ko igabanuka ry’ubwiyongere bw’umuvuduko w’ubukungu ryatewe n’ikibazo cy’ubuhinzi cyagize uruhare runini cyane kuko butateye imbere umwaka ushize nkuko byagenze mu myaka yashize.

Ati “Kubera ikibazo cy’amapfa twagize, nicyo gituma ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibintu bitandukanye bugabanuka bigatuma n’ibindi bice by’ubukungu bigirwaho ingaruka.”

Rwangombwa yavuze uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 6.0%, ku buryo buzatera imbere cyane ugereranyije n’umwaka ushize.

Yagize ati “Iyo turebye uyu mwaka, dukurikije ibyo abashinzwe iteganyagihe batubwira by’uko muri iki gihembwe imvura izaba nziza, dufite icyizere ko muri uyu mwaka wa 2017 icyo kibazo twagize umwaka ushize kitazabaho bikazatuma bigira ingaruka nziza ku bukungu muri rusange.”

Ashingira kandi ku kuba babona uyu mwaka ifaranga ritazata agaciro nk’umwaka ushize, aho byageze ku 9.7% ugereranyije n’idolari; ku muvuduko w’ibiciro ku masoko utazazamuka cyane kubera ubuhinzi bushobora kumera neza n’ibiciro by’amabuye y’agaciro bikazamuka.

Umwaka ushize ibijyanye na serivisi byagize uruhare runini kuko byiyongereye ku mpuzandengo ya 7.7% bivuye kuri 7.0% byariho mu gihe nka kiriya cya 2015. Bikaba bifite uruhare rungana na 49.7% ku musaruro mbumbe, rugakurikirwa n’inganda zifite uruhare rwa 14.6%, ubuhinzi 29.6%.

BNR isobanura ko iterambere rya serivisi ryagizwemo uruhare rukomeye n’ibikorwa n’inama igihugu cyakiriye birimo CHAN, WEF, AU Summit, Kwita Izina n’ibindi. Ubwikorezi bwateye imbere kuko RwandAir yongereye ibyerekezo bitandatu ku byo yari isanganywe.

Gusa mu bihembwe bitatu bya 2016, umusaruro w’ubuhinzi waragabanutse ku kigero cya 3.7% ugereranyije na 5.3% wari wiyongereyeho mu gihe nk’iki cya 2015, izi mpinduka zikaba zaratewe n’amapfa.

Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 5.0% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2016, uvuye kuri 6.7% wariho mu gihe nk’iki cya 2016, iri gabanuka ryatewe n’isoko ry’amabuye y’agaciro ridahagaze neza.

Uru rwego rwitezweho gutera imbere mu 2017 bitewe n’uko ibiciro by’ibyuma n’amabuye biziyongera, ingamba za Guverinoma zo kugabanya igiciro cy’amashanyarazi ho 28%, imishinga irimo gusana no kubaka imihanda no gukomeza kongera umusaruro w’uruganda rwa Cimerwa.

Ugereranyije na 2015 icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kingana na 5.9% mu 2016, ni ukuvuga ko kingana na miliyoni 1649.8 z’amadolari kivuye kuri miliyoni 1752.5 z’amadolari mu 2015. Ibyoherezwa mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko byiyongereyeho 7.1%, ibitumizwayo bigabanuka kuri 2.7%.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kugaragaza uko ubukungu bw'u Rwanda bwifashe
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa

Amafoto:Hugues Ghislain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza