Banki y’Isi yemeje akayabo ka miliyari 57 $ zizahabwa akarere u Rwanda ruherereyemo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’inama yahuzaga ba Minisitiri b’Imari na ba Guverineri ba banki nkuru z’ibihugu 20 bikize cyane (G20), Perezida wa Banki y’Isi, Dr. Jim Yong Kim, kuri iki Cyumweru yatangaje ko miliyari 57 z’amadolari, zizahabwa ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka itatu iri imbere.

Iyo nama ya G20 yaberaga mu mujyi wa Baden mu Budage, yanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Gatete Claver, ahagarariye u Rwanda nka kimwe mu bihugu bitanu byo muri Afurika byari byatumiwe.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu biterwa inkunga ikomeye na Banki y’Isi, nk’aho mu ntangiro z’uku kwezi hasinywe amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 46 $ zizakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, yatanzwe n’ Ikigega cya Banki y’Isi gifasha ibihugu bikennye, IDA.

Izo miliyari zirimo 45 $ zizatangwa na IDA, hakabamo miliyari $8 zizatangwa n’Ikigega cya Banki y’Isi cyita cyane ku bikorera, IFC, na miliyari $4 zizava muri Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ishamikiye kuri Banki y’Isi, IBRD, itanga inguzanyo zihendutse ku bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo ibihugu nterankunga byiyemeje gushyira akayabo ka miliyari 75 $ muri IDA, aho 60% biteganywa ko azashyirwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ahari ibihugu birenga kimwe cya kabiri cy’ibiri ku rwego rwo gufashwa na IDA byose.

Nk’uko itangazo rya Banki y’Isi ribigaragaza, amafaranga azahabwa ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gihe cya IDA18, ni ukuvuga hagati y’itariki ya mbere Nyakanga 2017 kugeza kuwa 30 Kamena 2020. Ariko ntirigaragaza azashyirwa mu gihugu iki n’iki.

Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim yagize ati “Mu gutanga iyi nkunga, tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kwagura gahunda z’uburezi, serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, amazi meza n’isukura, ubuhinzi, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’vugururwa ry’inzego zitandukanye.”

Inkunga izava muri IBRD izareba cyane ku mishinga y’ubuzima, uburezi n’ibikorwaremezo, harimo n’imishinga yo gukwirakwiza amazi meza no kongera ingufu z’amashanyarazi.

Iya IFC yo izita cyane ku bikorwa remezo, guteza imbere amasoko y’imari n’ubuhinzi bubyara amafaranga. Icyo kigega kandi kizafasha ibihugu biri mu bihe by’umutekano muke n’amakimbirane, no mu ishoramari rijyanye n’ihindagurika ry’ibihe.

IDA yo iteganya kwita cyane kuri serivisi z’ubuzima n’imirire zikagezwa ku basaga miliyoni 400, amazi meza akagezwa ku basaga miliyoni 45, hagakorwa na 5 GW z’inyongera ku mashanyarazi aturuka kungufu zisazura.

Icyo kigega kizubakira ku yindi mishinga 448 iri gukorwaho muri Afurika ifite agaciro kagera kuri miliyari 50 $. Muri ayo, miliyari 1.6 $ iri gukoreshwa mu guhangana n’inzara mu bice bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Perezida wa Banki y’Isi arasura u Rwanda

Dr. Jim Yong Kim yatangaje ko guhera kuri uyu wa 20 Werurwe, atangira uruzinduko mu Rwanda na Tanzania.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Dr Kim yavuze ko rugamije kureba uko u Rwanda na Tanzania babashije kwiteza imbere, hakazanakurwa amasomo ku byo babasha gukora mu guhanga udushya.

Yagize ati "Ndizera ko uru rugendo ruzatubera umwanya wo kubona uburyo bwo kongera imbaraga mu guhuza ibikorwa n’abikorera, mu bijyanye no gutera inkunga ibihugu dukorana, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no gushakisha andi mikoro."

Perezida wa Banki y’Isi, Dr. Jim Yong Kim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza