Ambasaderi w’u Buyapani yashimye imigendekere y’isanwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bayapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yavuze ko yanyuzwe n’uko imirimo yo gusana no kwagura umuhanda wa Kayonza-Rusumo irimo kugenda ndetse ko nta kabuza uzuzura ku gihe.

Uyu muhanda uri gusanwa hanongerwa ubugari bwawo ukagira metero 7.4 zivuye kuri esheshatu, bagashyiraho inzira y’abanyamaguru ingana na metero 1.5 kuri buri ruhande, naho mu mijyi hakongerwaho inzira z’amagare n’ubusitani.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ambasaderi Takayuki yasuraga ibikorwa byo kuwubaka aherekejwe n’abayobozi b’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA) n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu Rwanda zirmo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), Intara y’Iburasirazuba n’Uturere dutatu uyu muhanda unyuramo ari two Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 92 ukazuzura utwaye miliyoni 100 z’amadolari (akabakaba miliyari 85Frw) harimo miliyoni 68 zatanzwe n’u Buyapani na miliyoni 32 zatanzwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD). Aya yose yatanzwe nk’ inguzanyo izishyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0.01% ku Buyapani na 0.75% kuri BAD.

Ambasaderi Takayuki yagize ati “Nkurikije uko ingengabihe yo kubaka uyu muhanda iteye, ibintu byose birimo kugenda neza. Nizeyo ko uyu muhanda uzagira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda bitari mu guhuza u Rwanda na Tanzania gusa ahubwo no ku mibereho y’abawuturiye. Twiringiye kuzawubona wuzuye vuba ugatangira gukoreshwa.”

Mu biganiro byabereye kuri ambasade y’u Buyapani i Kigali mbere yo kujya gusura umuhanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yashimiye abaturage b’u Buyapani na Guverinoma yabo ku ruhare bagira mu bikorwa biteza imbere u Rwanda.

Yagize ati “Basanzwe badufasha no mu bindi bikorwa byinshi bidufasha guteza imbere ubukungu ariko cyane cyane ku bijyanye n’imishinga yo gutwara abantu n’ibintu mu gihugu. Ibi ni ibikorwa bikomeye ku bukungu bw’igihugu.”

Yongeyeho ko gutunganya uriya muhanda bizatuma igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka kandi ufashe no mu buhahirane mu gihugu imbere, anizeza ko
ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na RTDA biyemeje kuzawurangiza ku gihe kandi ukubakwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Kalisa Guy, yavuze ko ibikorwa byo gukora uyu muhanda byatangiye muri Gicurasi 2017 bikazarangira mu Ugushyingo 2019. Abaturage barenga 700 biteganyijwe ko bazahabwa akazi muri ibi bikorwa. Ni umuhanda wari ushaje kandi ari mutoya mu bugari ku buryo byagiraga uruhare mu mpanuka zihabera nk’uko Meya w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yabivuze.

Yongeyeho ko mbere yo kubaka umupaka wa Rusumo, uyu muhanda wanyurwagaho n’amakamyo ari hagati ya 120 na 140 ku munsi ariko ubu haca agera kuri 240 ku munsi, ibyo bigateza umuvundo muri uyu muhanda.

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, yavuze ko uretse kuba uyu muhanda uzateza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, uzanafasha mu buhahirane muri iyi ntara izwiho kugira umusaruro mwinshi w’ubuhinzi n’ubworozi.

Amb Takayuki yitegereza uko umuhanda Kayonza-Rusumo urimo gukorwa. ibikorwa byo gukora uyu muhanda byahereye mu Karere ka Kirehe
Ambasaderi Takayuki (hagati) yabanje kugirana ikiganiro na Minisitiri Uwihanganye (iburyo bwe) mbere yo kujya gusura umuhanda wa Kayonza-Rusumo
Ambasaderi Takayuki (ibumoso) asobanurirwa uko umuhanda urimo gukorwa ubwo yari ageze mu Karere ka Kirehe
Rumwe mu nganda zirimo gutunganya amabuye akoreshwa mu muhanda Kayonza-Rusumo ureshya n'ibilometero 92, ukazuzura utwaye miliyoni 100 z'amadolari
Umuhanda Kayonza-Rusumo urimo gukorwa n'ikigo Nyarwanda NPD, ukazaha akazi abaturage bagera kuri 700
Umuhanda Kayonza-Rusumo witezweho kunoza ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Tanzania b'ibindi bihugu byo mu karere ndetse n'ubuhahirane bw'imbere mu gihugu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Uwihanganye (hagati) yavuze ko umuhanda wa Kayonza-Rusumo ugomba kuzura ku gihe mu Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza