Kwamamaza

Amadeni ibihugu bya EAC bifite ashobora gushyira akarere mu kaga

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 09:13' na Ezechiel Mbananabo


Raporo y’Umuryango uharanira iterambere mpuzamahanga(Society for International Development) ya 2016, yagaragaje ko amadeni ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba bifite ashobora gushyira Akarere mu kaga kajyanye n’ibibazo by’ubukungu.

Iyi raporo yerekana ko ayo madeni ashobora guteza akaga katakwirindwa, ng kuko amadeni y’ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda ageze ku rwego ruteye ubwoba nk’uko uyu muryango ubivuga.

Kenya yari ifite amadeni angana na miliyari 14.5 z’amadolari ya Amerika mu 2014, Tanzania ifite angana na miliyari 12.5 z’amadolari, naho Uganda ifite amadeni ya miliyari 6.8.

Ariko Raporo ya Banki y’Igihugu ya Tanzania igaragaza ko amadeni Guverinoma y’iki gihugu ifite yageze kuri miliyari 18.2 z’amadolari muri uyu mwaka, mu gihe aya Kenya yose yageze kuri miliyari 32 z’amadolari muri Nyakanga 2016.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko ubwiyongereye bw’ amadeni buri hasi mu Rwanda no mu Burundi mu myaka mike ishize.Buri gihugu muri ibi gifite amadeni ari hasi ya miliyari ebyiri hashingiwe ku makuru ya 2014.

Amadeni akomeje kuba umutwaro

Ukurikije ibikubiye muri iyi raporo, hari ubwoba ko kugabanuka k’umusaruro uva mu byoherezwa hanze ndetse no gutakara kw’agaciro k’amafaranga mu Karere bishobora kongera umutwaro w’amadeni nk’uko the East African yabitangaje.

Ibi ngo bigaragaza nta gushidikanya ko kwishyura inyungu ku nguzanyo ku madeni biri gutangira gukora ku ngengo z’imari z’ibihugu.

Mu ngengo y’imari ya 2016, Guverinoma ya Tanzania yagaragaje ko izazigama 27% yo kwishyura amadeni , Kenya ikazigama 20%,naho Uganda ikabika agera kuri 25%.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko nubwo amadeni yiyongera muri ibi bihugu, ari hasi ya 50% y’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP).

Amadeni ya Tanzania angana na 40% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, Kenya ifite 29% ,Uganda ifite angana na 28%, u Rwanda rufite 28%, mu gihe u Burundi bufite agera kuri 18% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved