​RRA yashimiye ibigo byabaye indashyikirwa mu gusora​

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashimiye ibigo bya mbere mu gihugu mu gutanga umusoro mwinshi kandi neza, biyobowe n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa rwaje mu cyiciro cy’Abahizi, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

Ibi bigo byashimiwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 16 umunsi w’abasora ndetse no kwizihiza imyaka 20 ishize RRA ishinzwe.

Uyu mwaka hashimiwe ibyiciro icumi birimo abasora n’abafatanyabikorwa bahize abandi mu mwaka ushize. Icyiciro gikuriye ibindi ni icy’Abahizi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye abasora bose bari mu gihugu by’umwihariko abahize abandi uyu mwaka.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irashimira abasora bose bari hirya no hino mu gihugu kandi bakaba batanga neza imisoro iteganywa n’amategeko. By’umwihariko turashimira abahize abandi mu gutanga neza imisoro ya 2017/2018.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko kuba abasora neza biyongera bitanga icyizere ko amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta azakomeza kwiyongera baharanira ko abakora ubucuruzi bunguka.

Umukozi wa MTN Rwanda, Rwanyonga Mathias, yavuze ko gutanga serivisi nziza ari cyo cyatumye babasha kunguka bagatanga umusoro mwinshi.

Yagize ati “Serivisi zacu ziba ari nziza cyane abantu bakazikunda, niyo mpamvu mu Rwanda hose aho uvuze MTN iba ihari. Abantu iyo bazikunze bakagura ari benshi imisoro yacu irazamuka. Intego ni ugukora neza tukunguka tugasora menshi kurushaho.”

Umwaka w’ingengo y’imari ushize RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 1252.2 Frw, intego uyu mwaka ni ukwinjiza miliyari 1369.2 Frw.

Uko abasora bashimiwe:

Abahizi (abahize abandi mu byiciro byose)

1. Bralirwa Plc (mu basora banini)
2. Thousand Hills Africa Ltd (mu basora baciriritse)
3. Leadcom Integrated Solutions (mu basora bato)

Abasora banini

1. MTN Rwanda
2. Skol
3. I&M Bank

Abasora baciriritse

1. Phillips Pharmaceuticals Ltd
2. Nas Aviation
3. Ishuri rya La Colombière

Abasora bato

1. Agro Processing Trust Corporation
2. Herocean Rwanda Ltd (ikurikirana iby’ imizigo mu ndege)
3. Beak Investment Company ltd

Abakura ibintu mu mahanga basora neza

1. SP (izana ibijyanye na peteroli)
2. ERI Rwanda Ltd
3. Hajit Singh Mangit
4. Sameer Hussein (ibijyanye na moto)

Abasora bitwaye neza mu bikorerwa mu Rwanda

1. Cimerwa
2. Afriprocest
3. Hollanda Fair Foods Ltd

Abakoresheje neza EBM

1. Hotel chez Lando
2. Soreco Ltd
3. Cellar Restaurent

Abishyura neza umusoro ku bukode bw’inzu

1. Nkundunkundiye Jean Bosco (Gasabo)
2. Diyosezi ya Kabgayi
3. Diyosezi ya Shyira (EAR)
4. Gashumba Emmanuel (Amajyaruguru)
5. Mpirwa Augustin (Rubavu)

Abahize abandi mu ntara

1. Pfunda Tea Company (Iburengerazuba)
2. Mulindi Tea Factory (Amajyaruguru)
3. Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii (Amajyepfo)
4. Mudeyi Jean Bosco (Iburasirazuba)

Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa

1. RDF (Ingabo z’u Rwanda)
2. RNP (Polisi y’Igihugu)
3. RBA (Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru)

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Bralirwa Plc, Marcel OOSTERVELD ni we wakiriye igihembo uru ruganda rwahawe, nk'ikigo cyahize ibindi mu gusora mu mwaka ushize

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza