Yvonne Makolo yahishuye intwaro izafasha RwandAir guhatana ku isoko ry’Afurika y’Uburengerazuba

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko nta bwoba iyi sosiyete ifite bwo guhatana n’andi masosiyete y’ubwikorezi bw’indege akorera mu bice bya Afurika y’Uburengerazuba, kuko serivisi nziza n’ibiciro binyuze buri wese ari intwaro ikomeye bajyanye muri kiriya gice.

Hashize igihe gito sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir ifunguye icyicaro gishya i Cotonou muri Benin, aho indege zacyo zemerewe kujya zihahagurukira zerekeza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’ Uburengerazuba bitarindiriye ko zigaruka i Kigali.

U Rwanda kandi rwasinyanye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi bw’indege ruhuriyeho na Benin izagira icyicaro i Cotonou, aho ruzaba rufitemo imigabane ingana na 49% naho Benin ikagira 51%.

Iyi kompanyi izakora ingendo zitwara abantu n’ibicuruzwa mu mijyi nka Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Conakry na Dakar. Kuri uyu wa Kabiri, RwandAir iratangira ingendo zerekeza i Dakar muri Senegal zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru.

Ibi byose bikaba ari umugambi wa RwandAir wo guhuza igice cya Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba, aho hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza izatangira ingendo zerekeza i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinea.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko nubwo kiriya kirere gisanzwe gikoreramo amasosiyete y’indege nka Asky ifite icyicaro i Lomé muri Togo, Air Côte d’Ivoire, Air Senegal na Ghana Airways igiye kongera gutangira, nta bwoba bwo guhatana ku isoko RwandAir ifite.

Yagize ati “Ni isoko rigifite amahirwe menshi. Cotonou ni icyicaro cy’icyitegererezo cyo guhaza isoko ryose rya Afurika y’Uburengerazuba no hagati. Guhatana buri gihe ni byiza, ntabwo twari bufungure iki cyicaro iyo kiza kuba kidafite amahirwe y’ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko serivisi nziza no guhaza ibyifuzo by’abakiriya bashyirirwaho ibiciro bibanyuze ari intwaro ikomeye izatuma bigarurira imitima ya benshi.

Yagize ati “Turashaka gutanga serivisi nziza, gukorera ku gihe, indege nshya n’ibiciro byiza. Ubwikorezi bw’indege muri Afurika y’Uburengerazuba burahenze, turashaka ko buhendukira abagenzi. Nidukurura abagenzi ku buryo buhagije, tuzunguka mu myaka iri imbere.”

Makolo yasobanuye ko iyi kompanyi y’indege ihuriweho irimo kuganirwaho ariko izina ryayo rikaba ritaramenyekana. Yavuze ko ku ruhande rwa Benin ishaka kugira sosiyete y’ubwikorezi bw’indege kugira ngo yongere ubushobozi bwayo bw’ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo. Ku ruhande rw’u Rwanda rurashaka kubyaza umusaruro amahirwe y’ubwikorezi ari muri Afurika y’Uburengerazuba.

Kugeza ubu ingano y’ishoramari Guverinoma ya Benin izashyira muri iyi kompanyi ntiramenyekana kuko ibihugu byombi bikiri mu biganiro kandi biri ku rwego rwiza kubera ubufatanye bifitanye.

Makolo wemeza ko imikorere myiza y’ingendo RwandAir mu Burengerazuba bwa Afurika ariyo ituma ikomeza kuzongera no mu bindi bihugu, asanga bizasaba imyaka nk’itanu ngo icyicaro cya Cotonou n’ikompanyi y’indege ihuriweho bibyare umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza