Volkswagen yemeje ko mu kwezi kumwe izatangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yatangaje ko mu minsi mike ruzatangira imirimo yo guteranyiriza imodoka mu mu Rwanda, umuhango nyirizina ukaba uteganyijwe ku wa 27 Kamena 2018.

Thomas Schafer ni umwe mu bitabiriye inama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga, Transform Africa 2018, ibaye ku nshuro ya kane.

Volkswagen nk’umuterankunga wayo, imodoka zayo ziri kwifashishwa mu gutwara abayobozi bava cyangwa bajya kuri hoteli bacumbitsemo, cyangwa mu yindi mirimo ikomeye ijyana n’iyi nama. Gusa izi ni izatumijwe hanze mu gihe hagitegerejwe izateranyirijwe mu Rwanda.

Mu kiganiro yatanze, Schafer yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza ubwoko bw’imodoka buzakundwa cyane kurusha ubundi.

Yagize ati “Ni icyiciro cyo kwiga kuri twe, turi gushora imari mu buryo buringaniye, twazabireba umunsi imodoka zatangiye kujya hanze, mu nyigo zizakorwa nibura mu myaka ibiri iri imbere.”

Imodoka ziri kumenyekanishwa nk’izitegerejwe ku isoko ry’u Rwanda mu minsi mike ni New VW Polo zizanakoreshwa mu buryo bwo gusangira imodoka biteganywa ko buzakora bitarenze uyu mwaka, Tiguan, Passat, Teramont na Amarok.

Ubwo muri Mutarama Volkswagen yatangazaga ko igiye gushora imari ingana na miliyoni 20 $ mu Rwanda, yatangaje ko igomba gutangira imirimo muri Gicurasi 2018, gusa ubu yatangaje ko ari mu mpera za Kamena.

Schafer yavuze ko gutangira uruganda mu Rwanda ari uburyo bwagombaga gukoreshwa mu ishoramari mu gihe ibihugu bya Afurika bitarabasha gucuruzanya uko bikwiye.

Iyi ni ingingo itegereje igisubizo ubwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, CFTA, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 21 Werurwe uyu mwaka, azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa.

Schafer yakomeje agira ati “Ubu ntabwo bishoboka kohereza imodoka muri Zimbabwe ivuye muri Afurika y’Epfo inyuze ku mupaka, nubwo mu mpapuro hari amasezerano y’urujya n’uruza mu bucuruzi muri SADC, usanga umuntu ahera ku mupaka, hari ibibazo bidashira by’ibyangombwa, ugerageza gukora ibi rimwe kabiri wagera aho uti ’ariko urabizi, mbivuyemo!’”

Batanga icyizere ku biciro

Schafer yavuze ko bitewe n’uburyo aho uru ruganda ruteranyiriza imodoka ziba zihendutse, nka Afurika y’Epfo nta modoka zakoze igitumiza hanze kuko bafite inganda zabo ziteranya imodoka.

Ibyo ngo bizeye ko bizatandukana n’uko usanga abantu benshi bakunda imodoka ariko hari ubwo batabasha kuzigondera n’igihe zaba ziteranyirizwa mu gihugu cyabo.

Yakomeje agira ati “Icyo turi kugerageza hano ni gutangira ibikorwa, icyo twiteze ni uko bitazabaho, twabizeza ko tuzashyiraho ibiciro byiza muri iki gihugu kugira ngo abantu batunge imodoka zacu. Ariko nanone ntabwo twakorera mu bihombo.”

Schafer yavuze ko biteguye ko imodoka zizagurishwa zizaba zifitiwe icyizere ndetse abantu bazajya babona ibikoresho by‘imodoka bisimbura ibishaje cyangwa ibyangiritse mu buryo budahenze. Gusa ngo ibisobanuro birambye bizatangwa muri Kamena.

Biteganywa ko imirimo ya Volkswagen mu Rwanda igomba gukorwa mu byiciro bitatu; icya mbere kikaba cyari icyo gushyiraho ikigo nyarwanda kizakurikirana iyi mishinga, Volkswagen Mobility Solutions Rwanda cyanamaze gushyirwaho; guteranya imodoka no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.

Umuyobozi w’Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer ari mu bitabiriye Transform Africa 2018
Umuyobozi w’Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer yemeje ko muri Kamena 2018 uru ruganda ruzatangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza