00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoramari Eric Rutazigwa yaguriye ibikorwa mu Mujyi wa Rubavu(Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Rutazigwa Eric usanzwe ari umushoramari mu by’amahoteli yaguye ibikorwa bye bigera no mu Mujyi wa Rubavu kuko ubusanzwe yari afite Galaxy Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Igitekerezo cyo gushyira hoteli mu Karere ka Rubavu gifitanye isano no kuba ari ahantu haberanye n’ubukerarugendo kubera Ibirunga bihegereye, Ikiyaga cya Kivu ndetse n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi hotel yubatswe mu buryo ifite umwihariko wa Kinyarwanda, ikagira ibyumba byo kuraramo, ibyumba by’inama, restaurant, piscine kandi ikaba yegereye Ikiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Rutazigwa yavuze ko yashyize iyi hoteli i Rubavu kugira ngo abantu bajye babona aho baruhukira kandi bishimye nk’uko bishima bari i Kigali.

Ati “Ni byo koko twaguye ibikorwa mu gushora imari mu bikorwa bijyanye no kwakira abatugana baba ba mukerarugendo baturutse mu mahanga baje gusura u Rwanda, Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Diaspora twita intara ya 6, baba n’inshuti zabo batwoherereza ngo zimenya u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.”

Mu gihe urwego rw’amahoteli ruri mu zashegeshwe na Covid-19, Rutazigwa avuga ko atacitse intege. Ati “Nubwo turi mu bihe bitoroshye aho Isi yose yahuye n’iki cyorezo cya Covid-19 ntitwacitse intege dukomeza kurwana urugamba rw’ubuzima kandi tugakomeza n’ibikorwa mu buryo bushoboka bwose, aha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bukora uko bushoboye bukarinda Abanyarwanda bubakangurira gukomeza kugihashya haba mu kwikingiza no gukurikiza inama zose bahabwa n’ababishinzwe.”

Galaxy Kivu Hotel ifite ibyumba byiza bigari kandi byubatse mu buryo bwa Made in Rwanda buvanze n’ubwa kijyambere, aho umuntu aruhukira hatuje nk’uko Rutazigwa akomeza abivuga.

Iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ikagira ibikoresho bikenerwa muri gahunda zo gutembera mu Kivu bituma umuntu anezerwa. Ikindi ni uko ifite ubusitani bugari buri ku nkengero z’ikiyaga cya kivu neza, ibyo byose bigaherekezwa n’abakozi b’umwuga bakira ababagana uko bikwiye.

Ati “Ndashishikariza abasura u Rwanda kuza bisanga kuko tubiteguye muri byose kugira ngo bagire ibihe byiza, guhera bakigera ku kibuga cy’indege tubaha serivisi nziza, aho bacumbika no kubatwara mu buryo bifuza.”

“Amafunguro yaho kandi akomoka ku bihingwa mu karere mu rwego rwo guteza imbere abaturage badukikije aho na bo bumva ko ibi bikorwaremezo bafitiye akamaro hakaba no gutanga imirimo ku bahatuye.”

IGIHE yaherukaga gusura Rutazigwa mu 2019 aho yatangiriye ibikorwa bye mu Mujyi wa Kigali. Nk’umuntu uzi aho ibyo u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze uyu munsi, anezezwa n’umutekano n’ubwisanzure afite mu ishoramari akaba avuga ko umunsi ku wundi ashakisha icyashimisha abakiliya, kikanafasha abantu benshi na we akunguka.

Mu kiganiro na Eric Rutazigwa, Umushoramari, nyiri ibikorwa bya Galaxy Kivu Hotel
Iki ni igice kirimo inzira igana mu byumba bya Galaxy Kivu Hotel
Kimwe mu byumba 17 bya Galaxy Kivu Hotel
Galaxy Kivu Hotel igira aho yakirira abakiliya mu mafunguro ya buri munsi cyangwa bakaba bahakorera iminsi mikuru
Kwakirira abakiliya ahantu hasukuye biri mu byo Galaxy Kivu Hotel ishyize imbere
Galaxy Kivu Hotel ifite n'aho bakorera inama
Galaxy Kivu Hotel ifite ibihangano abanyabugeni bashobora kwigiraho kwagura impano zabo
Urebera hanze ibyumba byayo bireba ku Kivu
Washaka kuba wakoga cyangwa ugafata umuyaga mwiza kuri Piscine ikikijwe n'ibiti byiza birimo n'insina
Abari mu Busitani bwa Galaxy bafata umwuka mwiza bareba Ikiyaga
Galaxy Kivu Hotel yegereye neza inkengero z'Ikiyaga cya Kivu, abahatemberera baba bahumeka akayaga keza ko ku mazi
Ibikenewe byose ngo umuntu abone serivisi zo ku mazi biba bihari
Galaxy Kivu Hotel ifite n'amato yo gutembera mu Kivu kubakiliya bayo ari abari mu byumba cyangwa abaje kuhakorera ikiruhuko bihitira by'igihe cy'amasaha make
Galaxy Kivu Hotel, iri mu ruhando rw'ibindi bikorwa byinshi biri muri Rubavu harimo n'uruganda rwa Bralirwa
Ni Hotel isurwa n'abaturutse hirya no hino ku Isi
Uri mu byumba uba ureba ubusitani n'Ikiyaga cya Kivu imbere yawe
Hirwa uwase rosine ushinzwe kwakira abakiliya
Zimurinda Michel, ushinzwe kwakira no gutwara ubwato atembereza abakiliya ba Galaxy Kivu Hotel -Rubavu
Hano uba ukinjira muri Galaxy Kivu Hotel
Abashinzwe kwakira abagana Galaxy Kivu Hotel bita ku muntu aho yaba yicaye hose
Abasura Galaxy bashobora no gutembera mu Kivu bakoresheje Jet Ski

Inkuru irambuye mu kiganiro na Rutazigwa muri video :


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .