Ubumwe Grande Hotel igiye kugurwa na Hilton, igihangange mu gucunga amahoteli ku isi

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Hoteli Ubumwe Grande iherereye hagati mu Mujyi wa Kigali igiye kugurwa na kompanyi Hilton Hotels and Resorts, ihite ihindura izina yitwe Double Tree by Hilton mu mwaka utaha.

Niyo hoteli yonyine ifite ubwogero bwo hejuru mu igorofa, iri hagati mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako iri ahahoze hari ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, ORTPN yatangiye gukora muri Nzeri 2015.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru Hilton yashyize ahagaragara kuri uyu wa 5 Ukwakira 2017, rivuga ko kuri ubu Ubumwe Grande Hotel, yari ifite ibyumba 153, nimara kugurwa izahinduka DoubleTree by Hilton Kigali City Centre n’umubare w’ibyo byumba ukaba ushobora kuzahinduka.

Umuyobozi wungirije wa Hilton Hotels and Resorts ushinzwe iterambere mu Burayi, Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati na Afurika, Patrick Fitzgibbon, yavuze ko ukuza kwabo mu Rwanda kuri muri gahunda yabo yo kwagura ibikorwa, bakagura amahoteli yari asanzwe akora neza muri Afurika.

Ati “Gahunda yacu yo gufata amahoteli yari asanzweho tukayahindura “Hilton” yagiye itanga umusaruro ku masoko atandukanye, kandi tuzakomeza kuyikoresha hirya no hino. Idufasha gukura vuba kandi ikinjiriza ba nyir’inzu dukoreramo kuko yongera umubare w’abashyitsi cyane cyane abakiriya mpuzamahanga biyubashye miliyoni 65 basanzwe bakorana na Hilton.”

Fitzgibbon yongeyeho ko abazakoresha DoubleTree by Hilton Kigali City Centre bazahabwa amahirwe yo kujya bihitiramo ibyumba bacumbikamo bakoresheje application ya telefoni ya Hilton Honors App.

Hilton, kompanyi yashinzwe n’Umunyamerika Conrad Hilton mu 1919 ni imwe mu masosiyete akomeye mu bucuruzi bushingiye ku mahoteli ku isi.

Kuri ubu ifite amahoteli 19 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu myaka itanu iri imbere iyi sosiyete yashoye miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika ku mugabane wa Afurika kuko ishaka guhindura amahoteli abarirwa mu 100 asanzwe akora, akareka kwitwa amazina yari asanganwe ahubwo agafata “Hilton Hotels&Resorts, Double Tree by Hilton cyangwa Curio Collection by Hilton.

Ibigo bikomeye mu by’amahoteli ku isi byakunze kuyoboka u Rwanda nk’igihugu cyagize iterambere ryihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibigo bikomeye mu by’amahoteli ku isi bikorera mu Rwanda birimo Marriott, Radisson Blu, Serena, Marasa n’ibindi.

Ikigo cy’Ubujyanama mu bucuruzi bushingiye ku kwakira abashyitsi cyo muri USA, Llenrock Group gishyira Marriot ku mwanya wa mbere, naho Hilton igiye gutangira gukorera mu Rwanda ikaza ku wa gatatu nk’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi bw’amahoteli gikomeye ku isi.

Hilton icunga ibyumba by’amahoteli bibarirwa mu 825,000 biri mu bihugu 103.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imari ishingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorerwa bitandukanye (Meetings, Incentives, Conferences and Events, MICE).

Iyi gahunda niyo ituma abashoramari bakomeye bashora imari mu mahoteli yo mu Rwanda biyongera.

Ubumwe Grande Hotel yaguzwe n'Ikigo kizobereye mu gucunga amahoteli ku rwego mpuzamahanga
Iyi hoteli ifite ubwogero mu bushorishori yatangiye gukora mu 2016
Iyi hoteli ifite ubwogero mu bushorishori

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza