U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kurengera abashoramari

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ikinyamakuru kizwi cyane mu kwandika ibijyanye n’ubukungu, Forbes, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu birengera abashoramari, aho gikurikiwe na Afurika y’Epfo na Nigeria.

Iyi raporo yasohoye mu cyumweru gishize, yakozwe ku bihugu 153 ku ngingo zijyanye n’uko bibereye ubucuruzi.

Hibanzwe ku ngingo 15 zirimo; uburenganzira ku mutungo, guhanga udushya, imisoro, ikoranabuhanga, ruswa, ukwishyira ukizana mu bucuruzi no kurengera abashoramari.

Ku rutonde rusange u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika ku ngingo yo korohereza abashoramari n’uwa 16 ku Isi. Rukurikiwe na Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 24 na Nigeria iri ku mwanya wa 33.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 16 ku Isi mu kurengera abashoramari, 31 mu gukuraho imbogamizi zishingiye ku misoro, 33 mu kubahiriza uburenganzira ku mutungo na 44 mu guhanga udushya.

Ku rutonde rusange Nigeria iri ku mwanya wa 115 mu bihugu byo gukoreramo ubucuruzi ku rwego rw’Isi, u Rwanda ku mwanya wa 79 na Afurika y’Epfo ku mwanya wa 48.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi.

Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.

Arimo kurushaho kugenzura ubuziranenge bw’inyubako, koroshya uburyo bwo kwandikisha imitungo no kuyihererekanya, bitangira gukorerwa kuri internet.

U Rwanda kandi rworoheje uburyo bwo kurengera abashoramari boroheje, bahabwa uburenganzira bwo kurenganurwa mu gihe bapfukiranwe, ndetse irushaho guca akarengane mu manza z’ubucuruzi.

Ibi byanyuze mu gushyiraho itegeko rishya ry’ubucuruzi rigamije kunoza uburyo imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi ikorwa, gutuma abafite imigabane mike bagira ijwi muri ibyo bigo no korohereza amasosiyete aciriritse gukora.

Banki y’Isi kandi ivuga ko u Rwanda rwashoboye gucisha mu mucyo uburyo bwo gutanga amasoko, imyanzuro y’imanza zo mu nkiko z’ubucuruzi igashyirwa ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo uyishatse wese ayibone ku buryo bworoshye.

Kuri ubu mu Rwanda gukemura ikibazo gishingiye ku bucuruzi bitwara iminsi 230 mu gihe byatwaraga iminsi 395 mu myaka 15 ishize.

Forbes kandi yanashingiye ku izamuka ry’umusaruro mbumbe riri kuri 5.9%, umusaruro w’umuturage ku mwaka ungana n’amadolari 700, ubushomeri buri kuri 2.7% n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri kuri 5.7%.

Mu 2015 abaturage 39% nibo imibare yerekanye ko bari mu bukene mu bari kuri 57% mu 2006.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu kurandura ubukene binyuze mu guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo, ishoramari ry’abanyamahanga n’iry’abenegihugu.

Hari kandi guteza imbere ikoranabuhanga, gushyiraho ibyanya byahariwe inganda hagamijwe gukurura abashoramari mu nzego zose by’umwihariko mu buhinzi bubyara inyungu n’ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi n’ibindi.

Mu 2016, u Rwanda rwatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guha amakuru abashoramari ku bijyanye n’ubutaka bwa Leta n’icyo bukwiye gukorerwaho.

Hanorohejwe ibijyanye no gutanga ibyangombwa byo kubaka, aho byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibiciro byasabwaga bikanozwa neza.

Amavugurura yanogejwe ni ajyanye n’uburyo ubucuruzi bukorwa, aho hazanwe imashini itanga inyemezabuguzi (EBM) kandi igasabwa n’abiyandikishije kuri TVA, kugabanya igihe mu guhererekanya umutungo w’ubucuruzi cyangwa inganda byavuye ku minsi 30 biba umwe kubera ikoranabuhanga.

Hari kandi ukugabanya inzira n’ibyangombwa byasabwaga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, kugabanya ibiciro by’amashanyarazi ku nganda no kubona ibyemezo by’inkiko ku buntu unyuze ku rubuga rwa internet (Website) z’inzego z’ubutabera.

Forbes yagaragaje uko gushyiraho ibyanya byahariwe inganda byagize umusaruro mu koroshya ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza