00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano agamije koroshya ishoramari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

U Rwanda n’Ubwami bwa Luxembourg byashyize umukono ku masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro aho ibicuruzwa biturutse ku mpande zombi bitazajya bisoreshwa kabiri.

Aya amsezerano yashyizweho umukono ku wa 29 Nzeri, 2021, mu Mujyi wa Luxembourg. Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg ufite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore ni we wari uhagarariye u Rwanda mu gihe ku rundi ruhande hari Minisitiri w’Imari w’Ubwami bwa Luxembourg, Pierre Gramegna.

Muri uyu muhango, impande zombi zagiranye ibiganiro ku mubano n’ubutwererane mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’u Rwanda na Luxembourg harebwa n’uburyo byarushaho kongerwamo imbaraga.

Ambasaderi Dieudonné Sebashongore yavuze ko aya amasezerano azafasha abakora mu nzego z’ubukungu muri Luxembourg n’u Rwanda kwagura imikorere, yizeza
abakeneye gushora imari mu Rwanda barimo n’abo muri diaspora nyarwanda muri iki gihugu ko aya masezerano azabafasha mu bikorwa byabo.

Minisitiri w’Imari w’Ubwami bwa Luxembourg, Pierre Gramegna, yavuze ko amasezerano nk’aya icyo aba agamije ari ukunoza umubano, koroshya no gushyira umucyo mu mikoranire hagati y’ibihugu byagiye biyashyiraho umukono, iyo mikoranire ikaba yarenga ishingiye ku nkunga.

Yavuze ko by’umwihariko hagati y’u Rwanda na Luxembourg, aya masezerano ashingiye ku mubano mwiza mu by’ubukungu usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Dieudonné Sebashongore na Minisitiri w’Imari w’Ubwami bwa Luxembourg, Pierre Gramegna nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Ambasaderi Dieudonné Sebashongore na Minisitiri w’Imari w’Ubwami bwa Luxembourg, Pierre Gramegna bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano bari bamaze gushyiraho umukono

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .