U Rwanda na Czech mu biganiro ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, bagiranye ibiganiro n’abayobozi bavuye muri Repubulika ya Czech, byibanze ku bufatanye mu kuzamura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Mu biganiro byabereye i Kigali kuri uyu wa Kane, impande zombi zemeranyije gusangira ubunararibonye hagati y’ibigo bikora ubucukuzi, no kuba abanyarwanda bajya kuvoma ubumenyi muri kaminuza zo muri Czech zigisha gutunganya amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, RMA, Butera Frank, yabwiye IGIHE ko ibi biganiro byitezwemo umusaruro ukomeye.

Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mus Rwanda kivuga ko ikoranabuhanga rike rikoreshwa rituma umusaruro uboneka hari ubwo utagera kuri 40 % by’uwagombaga kuboneka, kuko amabuye bafata ari ayo babonesha amaso gusa.

Igihanzwe amaso ngo ni ukureba uko ibikoresho bigezweho byaboneka, gusa hakaba imbogamizi ko abacukuzi benshi bagaragaza ko nta mikoro bafite, na banki zo mu Rwanda zikaba zitarakangukira gushora amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Butera yakomeje agira ati “Nibyo twarimo tuganira nabo kuko batubwiye ko mu gihugu cyabo bafite banki zitanga inguzanyo ku bakora muri uru rwego. Rero nibyo twarimo tuvugana nabo, kureba ko twagirana ubufatanye noneho izo banki zabo zikajya zitanga inguzanyo ku bigo byo mu Rwanda.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade ya Czech iri muri Kenya, Michal Minčev yavuze ko mu gihugu cyabo bamaze igihe kinini bakoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo bifuza gusangira ubunararibonye n’u Rwanda.

Niyigaba Ignace ukora ubucukuzi bwa Gasegereti, Coltan na Wolfram, avuga ko ubu bufatanye bazabwungukiramo, cyane ko uretse kuba bazajya bavoma ubumenyi muri icyo gihugu, bashobora no gukorana n’abashoramari baho.

Iri tsinda ryo muri Repubulika ya Czech riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Pavel Kavina, riri mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri.

Biteganyijwe ko rizasura zimwe mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro mu Rwanda, rikazanagirana ibiganiro n’abahagarariye Guverinoma.

Niyigaba Ignace yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na Repubulika ya Czech bazabwungukiramo nk'abakora mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Skrabal Jiri waje ahagarariye ikigo Inco Engeneering Ltd, kimwe mu bikomeye muri Repubulika ya Czech mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aganira n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMA, Butera Frank yavuze ko ibiganiro bagiranye n'itsinda ryo muri Czech birafasha mu gutanga ubumenyi ku bakora mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade ya Czech iri muri Kenya, Michal Minčev yavuze ko igihugu cyabo gifite ubushake bwo gufatanya n'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza