U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza abihangira imirimo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukuboza 2016 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Korohereza abaturage kugera kuri serivisi z’imari no gushyiraho gahunda zifasha abashaka gukora ubucuruzi, ni bimwe mu byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku mugabane wa Afurika mu korohereza ba rwiyemezamirimo bihangira imirimo.

Raporo nshya y’ubushakashatsi bwitiriwe ‘Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index’ bwakozwe n’Umuryango Mara Foundation ufatanyije na Opinium Research mu bihugu 85, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu byorohereza abantu guhanga imirimo nyuma ya Namibia ya mbere ku mugabane wa Afurika.

Ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda ni urwa 43 ku Isi, Namibia iri ku mwanya wa 42, Botswana 44 naho Afurika y’Epfo ikaza ku wa 46.

Ubu bushakashatsi bukorwa hitawe ku nkingi eshanu arizo; korohereza abantu kwihangira imirimo, gushyiraho politiki zibibafasha, ibikorwa remezo, uburezi na serivisi z’imari.

U Rwanda rukaba rwaragize amanota menshi mu nkingi zo gushyiraho politiki zorohereza abihangira imirimo no kubegereza serivisi z’imari, byose bisemburwa na gahunda za leta zo koroshya ishoramari.

Iyo raporo ishima ko mu Rwanda inguzanyo ziboneka kandi zigatangwa mu mucyo usesuye. Igaruka kuri gahunda yo kwegereza serivisi abaturage bigatuma bagerwaho byoroshye na politiki zo kwihangira imirimo.

Ibi byose ariko ngo bigerwaho kubera icyizere gitangwa n’ubuyobozi buhamye, gukorera mu mucyo no kongera kubaka icyizere mu bantu. Hiyongeraho gushyiraho urukiko rw’ubucuruzi rukemura impaka zigendanye n’ubucuruzi kandi byose bigakorwa mu ihame ry’uburinganire imbere y’amategeko.

Ubushakashatsi busaba ibihugu bya Afurika gushora imari mu bikorwa remezo nk’amashanyarazi n’imihanda.

Bugira buti “Abaturage barenga 15% ku Isi yose nta mashanyarazi bagira, imwe mu ngamba yakemura iki kibazo ni uko bagira umuco wo gukoresha akomoka ku zuba. Ibi ngibi bimaze gutera imbere mu Rwanda no muri Tanzania.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi akomoka ku zuba ku ngo zigera kuri 22% n’adakomoka ku zuba ku ngo zigera kuri 48% muri 2018. Ubungubu ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ziri mu ngo zingana n’ibihumbi 47, amashuri 260 amavuriro 163, na ho akomoka ku muyoboro munini ari mu ngo 28%.

Bunagaragaza kandi ko Abanyafurika bari hagati y’imyaka 15 na 24 usanga bugarijwe n’ubushomeri. Muri iki cyiciro u Rwanda ni urwa mbere mu kugira urubyiruko rucye rudafite imirimo, rukaba ruri hafi ya 4%.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi byorohereza abihangira imirimo, ni Singapore ya mbere, ikurikirwa na New Zealand, Denmark, Canada, United Kingdom, Norway, Ireland, Finland, Switzerland na Sweden.

Umubare w'abiga guhanga umurimo uriyongera uko bwije n'uko bucyeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza