Tigo yahembye miliyoni 24 imishinga itatu izahindura ubuzima bwa benshi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Tigo yahembye Imishinga itatu y’urubyiruko yagaragayeho kugirira akamaro benshi binyuze mu ikoranabuhanga, buri mushinga wahembwe 8, 200,000 Frw.

Imishinga itatu yahembwe yatoranyijwe mu marushanwa ngarukamwaka azwi nka « Tigo Digital Changemakers », Sosiyete ya Tigo yafatanyije na Reach for Change.

Aya marushanwa aba agamije gushaka urubyiruko rufite udushya tuzana impinduka mu mibereho y’abantu hifashishijwe ikoranabuhanga .

Imishinga itatu yatoranyijwe ni iyahize iyindi mu mishinga 130 yahatanaga muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya gatandatu.

Abatsinze ni Alain Patrick Hirwa ufite umushinga witwa “Tubiganire TV”, ukangurira ababyeyi kuganiriza abana babo ibijyanye n’imyororokere; Rugambwa Bobson ufite uwitwa “Mvend” ufasha amatsinda y’abaturage kumenya amakuru ajyanye n’amafaranga babikije, ukanabafasha kuba basaba inguzanyo cyangwa bakohereza amafaranga yabo ahandi bifashishije telefone; na Igiraneza Origene ufite application yakoze yitwa « O’genius Panda” ifasha umunyeshuri gusobanukirwa neza ibyo yize ikabihuza n’ubuzima busanzwe.

Igiraneza yagaragaje ibyishimo ku guhembwa, ati “Ibi ni ibidutera akanyabugabo ko gukomeza gukora. Twakoze ubushakashatsi igihe kirekire dukora kuri uyu mushinga none turabishimiwe. Iyi nkunga tubonye igiye kudufasha guteza imbere umushinga wacu tuwutware ku rwego rwo hejuru ku buryo mu gihe gito cyane tuzaba dutangiye kugurisha.”

Igiraneza warangije muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyo application we na bagenzi be bakoze ishobora kuyikoresha ufite internet cyangwa utayifite.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Phillip Amoateng, yavuze ko gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere bibashimisha kuko nabo ari bamwe mu bawugize.

Yagize ati “Binyuze muri aya marushanwa, Tigo ifasha gushaka ibisubizo bihindura ubuzima bw’abaturage. Turi guhanga imirimo tunahanahana ubumenyi. Ibi ni ingirakamaro kuri Tigo kuko turi bamwe mu bagize umuryango nyarwanda kandi birigaragaza ko gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ikoranabuhanga bizateza imbere ubuzima bw’abaturage.”

Ushinzwe itumanaho muri Reach for Change ishami rya Afurika, Tadzie Madzima-Bosha, yavuze ko bashimishijwe n’imishinga yatsinze kuri iyi nshuro kandi ko bazakomeza kuyikurikirana kugira ngo igirire akamaro abandi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Irere Claudette. yavuze ko aya marushanwa ari ingirakamaro ku gihugu kubera ko ateza imbere gahunda yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Dushimishwa no kubona abikorera nka Tigo bafashe igikorwa nk’iki bakagishyiramo amafaranga, bakagishyiramo imbaraga badufasha guteza imbere abashaka kwikorera. Icyo dushaka ni ukugira abanyarwanda bikorera benshi, tukareka guhora dukomanga ku miryango y’abantu ahubwo tugashobora kubyikorera twe ubwacu, tukabasha no guha abatwegereye akazi.”

Tigo ifatanyije na Reach for Change bimaze gutera inkunga imishinga 12, imaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda basaga ibihumbi 66,000.

Abatinze bose bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi
Rugambwa Bobson ufite umushinga witwa “Mvend” ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Phillip Amoateng
Ushinzwe itumanaho muri Reach for Change ishami rya Afurika, Tadzie Madzima-Bosha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza