Temaco Builders Ltd yahembwe mu bamuritse ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Uruganda “Temaco Builders Ltd”rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amapave, amakaro, béton n’ibindi, rwegukanye umwanya wa kabiri mu konoza ibyo bakora mu bubatsi, mu bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Temaco Builders, uruganda rwa rwiyemezamirimo Tuyisenge Emmanuel, rumaze imyaka itanu rukora.

Mu gutanga ibihembo ku bitabiriye imurikamurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya kane ryasojwe kuwa 5 Ukuboza 2017, ku isonga hahembwe Strawtec building Solutions, hakurikiraho Temaco Builders mu bakora ibikoresho by’ubwubatsi.

Umuyobozi wa Temaco Builders Ltd, Tuyisenge Emmanuel, yatangaje ko ashimishijwe cyane n’umwanya babonye mu bigo birenga 30 byamurikaga iby’ubwubatsi.

Ati “Uyu mwanya wa kabiri duherewe igikombe na PSF turawishimiye, biduteye umwete cyane kuko ibyo dukora n’abandi babibona.”

Yongeyeho ati “Ni igikombe gihaye agaciro ibyo dukora, iyi ni kampani yagiye ikura, twarakambakambye ubu turimo kugenda, kuba ibyo twakoze bikunzwe, turimo gutekereza kuba twagera ku rundi rwego tugahanga utunddi dushya.”
Kuri ubu iki kigo gishobora gukora amakaro ari hagati ya metero kare 2000 n’ibihumbi bitatu naho ku mapave bakora agera ku bihumbi bitanu ku kwezi.

Ashimangira ko PSF yabahembeye kunoza ibyo bakora, usanga binarenze ibyo abamwe batumiza mu mahanga.

Ati “Murabizi ko ikibazo abantu benshi bagaraza ni uko usanga ibintu bikorerwa mu Rwanda ibyinshi biba bitanoze (quality).Twebwe nka Temaco Builders twarabikemuye kuko buri kintu cyose dukora kiba kinoze kandi gifite ikirango cy’uko cyakorewe mu Rwanda.”

Mu imurikagurisha ryamaze icyumweru, Temaco Builders yaboneyemo amasoko atandatu y’ibigo bikomeye byatunguwe no kwishimira ubwoko bw’amakaro meza, pave n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

Ubuyobozi bwa Temaco Builders Ltd bwatangaje ko bugiye gukomeza gushyira udushya mu byo bakora kugira ngo mu minsi iri imbere umukiriya ajye abasha kumenya aho ibyo yasabye bigeze ndetse naho uruganda rugejeje rumutunganyiriza ibyo yasabye.

Mu bindi uru ruganda ruciriritse ruzashyiramo ingufu, ni ugutegura amahugurwa afasha abiga n’abakora ibikoresho by’ubwubatsi, rukabahuza n’inzobere kugira ngo bige kunoza ibyo bakora.

Hasozwa imurikagurisha hanahembwe n’ibindi bigo byabaye indashyikirwa biri mu byiciro birimo iby’ubutabire, ubugeni n’ubukorikori, kwakira neza ababagana, ibinyobwa, inganda zikora imyambaro n’ibindi.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ryitabiriwe nab a rwiyemezamirimo basaga 400.

Uruganda Temaco Builders ruherereye Kimironko, rukoresha abakozi 22 bahoraho n’abandi bahabwa ibiraka bitewe n’akazi kabonetse.

Ibikoresho by'ubwubatsi bya Temaco Builders Ltd
Umuyobozi wa Temaco Builders Ltd, Tuyisenge Emmanuel ashyikirizwa igihembo na Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa
Umuyobozi wa Temaco Builders Ltd, Tuyisenge Emmanuel
Abakozi ba Temaco Builders Ltd
Mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda hahembwe ba rwiyemezamirimo batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza