00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SheTrades Hub igiye kugeza ba rwiyemezamirimo b’abagore ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Abagore bafite imishinga y’ubucuruzi mu Rwanda, bagiye gufashwa kugeza ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya ‘SheTrades Hub’ yashyizweho n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi, ITC, mu rwego rwo guteza imbere abagore.

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2021, ni bwo ITC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, (Chamber of Women Entrepreneurs), batangiza ku mugaragaro iyi gahunda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM.

Mu gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi w’iri shami, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko iyi gahunda ije kubafasha kugera ku nzozi zabo, kuko zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo ari ukugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga no kugirana umubano uhamye na bagenzi babo, abakiliya ndetse n’amabanki hirya no hino ku Isi.

Yakomeje agira ati “Nizeye neza ko iyi gahunda izatanga umusaruro ugaragara mu kongera amahirwe yo kumenyana hagati ya ba rwiyemezamirimo b’abagore hirya no hino, kongera abakiliya, abashoramari, kumenya neza uko isoko rihagaze no kwagura ibikorwa binyuze mu mikoranire y’ubucuruzi hagati y’imishinga.”

Mubiligi yavuze ko iyi gahunda ije gutera imbaraga abagore kugira ngo bahatane ku isoko mpuzamahanga, ndetse banabashe kugira ubushobozi bwo guhanga udushya, ari nabyo bizafasha u Rwanda na Afurika kubaka iterambere rirambye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yashimye cyane iyi gahunda, avuga ko izaha amahirwe abagore bari mu bucuruzi mu Rwanda kurushaho kugerwaho na serivisi z’imari no kumenya amakuru azabafasha kugera ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Dukeneye kubona ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda biri hose ku masoko yo mu Rwanda ndetse no ku masoko mpuzamahanga. Dukeneye kubona ba rwiyemezamirimo b’abagore bafite amakuru agezweho kandi akenewe kugira ngo bahatane n’abandi.”

Umuyobozi Mukuru wa ITC, Pamela Coke-Hamilton, yavuze ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bazajya banahabwa amahugurwa atandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ku byerekeye kohereza ibicuruzwa hanze, bitabire inama n’ibikorwa bitandukanye bivuga ku mishinga y’ubucuruzi ndetse banamurike ibicuruzwa byabo.

Ati “Imishinga y’abagore birazwi ko ikeneye ubufasha, yaba mu bijyanye n’imari ndetse no mu buryo bw’amasoko. Icyo tugamije ni ukubaha ubufasha binyuze mu guhuza imishinga yabo n’amasoko mashya no kuyishyira ku rwego mpuzamahanga.”

Kugeza ubu, ibikorwa by’ubucuruzi by’abagore bingana na 23% by’ibikorwa by’ubucuruzi biri mu Rwanda, naho muri ibyo bikorwa by’abagore, 98% bikaba bigizwe n’imishinga mito n’iciriritse. Iyi gahunda ya SheTrades izafasha abagore kwagura ibikorwa byabo no gutuma bamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

SheTrades ifite intego yo kugeza ba rwiyemezamirimo b’abagore miliyoni eshatu ku masoko mpuzamahanga bitarenze muri uyu mwaka, ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo.

Umuyobozi Mukuru wa ITC, Pamela Coke-Hamilton, yavuze ko ba rwiyemezamirimo b’abagore bazajya banahabwa amahugurwa
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko iyi gahunda izaha amahirwe abagore bari mu bucuruzi
Umuyobozi w'Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b'Abagore mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko iyi gahunda ije kubafasha kugera ku nzozi zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .