Sarkozy wayoboye u Bufaransa yasuye RDB aganirizwa ku mahirwe y’ishoramari

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ayobora u Bufaransa, Nicolas Sarkozy ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje, kuri uyu wa Mbere basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), basobanurirwa amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego zitandukanye.

Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugera ku wa 15 Gicurasi 2012, yasuye RDB nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Mu gihe nta byinshi byatangajwe mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihhugu, RDB yo yatangaje ayisura baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’amahoteli, ubwikorezi, umuziki, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi.

Sarkozy yasuye RDB yari kumwe na Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi. Icyo kinakorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yamenyesheje itsinda ry’Abafaransa ryari kumwe na Sarkozy ko u Rwanda rufunguriye amarembo abacuruzi kandi RDB ikorana n’abashoramari ikanabafasha.

Bolloré Group ni ikigo cyashinzwe mu 1822 kikaba ari kimwe mu bigo 500 bikomeye ku Isi. Kigenzurwa n’Umuryango Bolloré kigakora ibijyanye n’ubwikorezi, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ibijyanye n’amashanyarazi.

Iki kigo gikoresha abakozi 58,000 mu bihugu 156. Kinjije miliyari 10.8 z’amayero mu 2015. Mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho gifite imigabane ingana na 60% y’ikigo Havas kimenyerewe mu bijyanye no kwamamaza, gifite ikinyamakuru Direct Matin ndetse kirimo no kwagukira mu bijyanye n’itumanaho.

Mu bijyanye n’amashanyarazi kihariye ikoranabuhanga ryo kuyabika muri batiri za Lithium Metal Polymer (LMP). Mu Rwanda iki kigo kihakorera ku izina Bolloré Africa Logistics kuva mu myaka 50 ishize.

RDB yaganirije Nicolas Sarkozy n'itsinda bari kumwe ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda
Nicolas Sarkozy yari kumwe n’itsinda rya Bolloré
Uwahoze ayobora u Bufaransa, Nicolas Sarkozy n’Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi
RDB yababwiye ko amarembo y'u Rwanda yugururiye abashoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza