RITCO yashowemo akayabo na leta, ibasha kwinjiza inyungu ya miliyoni 11Frw ku kwezi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Ukwakira 2017 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi umunani sosiyete itwara abantu n’ibintu (RITCO) itangiye imirimo yayo nyuma y’iseswa ry’iyari ONATRACOM yahombye n’imodoka zayo zikangirika.

RITCO (Rwanda Interlink Transport Company Limited), yashinzwe nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015, yemeje ikurwaho rya ONATRACOM, ikemeza ishyirwaho rya sosiyete leta ifatanya n’Abikorera. Leta ifitemo 52%, na ho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, RFTC.

Ubwo yatangiraga gukora muri Gashyantare 2017, Leta yiyemeje kugeza ku baturage serivisi z’ingendo aho bari hose mu gihugu, itangirana bisi 22 nini na Coaster 30 yasigiwe na ONATRACOM .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa RITCO, Rukundo Julius, yatangaje ko kuva iyi sosiyete yatangira yinjiza miliyoni 11 z’inyungu buri kwezi.

Uyu muyobozi yemeza ko iyi nyungu ihagije ugereranyije n’igihe iki kigo kimaze gitangiye gukora ndetse yizeye ko izagenda yiyongera.

Avuga ko imodoka za RITCO ubu zigera mu bice hafi ya byose by’igihugu uretse hake kubera ikibazo cy’imihanda itameze neza.

Yagize ati “ Twe tugera hafi mu gihugu hose, usibye ko hari imihanda y’ibyaro tuba dushaka ko abantu bamenya ko tunyuramo nk’uwa Gicumbi-Kinihira, Base-Musanze ndetse n’umuhanda wa Gicumbi-Ngarama muri Nyagatare. Ubwanjye nzishima nitumara kugera mu Muhanda Bweyeye-Rusizi kubera ko utameze neza.”

Iyi sosiyete yahaye akazi abantu 209 barimo abashoferi 125 n’abakomvayeri 84 ndetse ngo uyu mubare uzagenda wiyongera bigendanye n’uburyo imodoka ziziyongera.

Rukundo anavuga ko mu rwego rwo kurwanya impanuka muri buri modoka bashyizemo utugabanyamuvuduko hanafatwa izindi ngamba zinyuranye.

Yagize ati " Ubu twashyizeho abashoferi babiri ku modoka kugira ngo bajye basimburana, tunashyiramo utwuma tugabanya umuvuduko ikindi ni uko hari uburyo bw’ikoranabuhanga twashyizeho bwo gukurikirana imodoka yacu aho iri hose.Umushoferi tubonye ari kwihuta duhita tumuhamagara tukamubaza impamvu."

Uyu muyobozi wa RITCO yasoje avuga ko afite icyizere cy’uko iki kigo ayobora kitazahomba nk’uko byabaye kuri ONATRACOM, ashingiye ku miyoborere yacyo no ku kuba amafaranga yose atarashorewemo rimwe.

Ati " Ntabwo dushobora guhomba kubera imikorere yacu kuko dukora raporo ya buri munsi hari n’inzego z’ubuyobozi zishinzwe kubikurikirana, ikindi muri miliyari 11 zashowe muri iki kigo ntabwo zashowe zose kuko habanje gushyirwamo izigera kuri enye kandi murabona ko twanatangiye kunguka."

Ritco yagejeje i Kigali imodoka zigezweho 20 muri Gashyantare 2017
Dr Alexis Nzahabwanimana wari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ubwo yatangizaga ku mugaragaro RITCO
Izi modoka zifite ubushobozi bwo gutwara imizigo kugeza kuri toni icyenda
Umuyobozi wa RITCO, Rukundo Julius
Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa RFTC ifite imigabane muri RITCO
Imodoka za RITCO zije zisanga iza ONATRACOM nyinshi zashaje ntizisanwe
Dr Nzahabwanimana yitegereje ikoranabuhanga riri muri izi modoka
Zifite intebe zishobora kuramburwa umuntu akaryama
Abayobozi batangije ku mugaragaro RITCO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza