REG irengera miliyari 2 Frw ku icumi zahomberaga ku mashanyarazi apfa ubusa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) yatangaje ko isigaye igabanya hafi miliyari ebyiri buri mwaka ku gihombo igira gituruka ku muriro w’amashanyarazi apfa ubusa.

REG yakunze kuvugwaho igihombo giturutse ku muriro w’amashanyarazi utakara utaragera ku baturage bitewe n’imiyoboro ishaje, abatawishyura uko bikwiye n’izindi mpamvu zitandukanye.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa REG bwagiranye n’abanyamakuru ku 20 Mata 2018, bwavuze ko bwashyize imbaraga nyinshi mu kugabanya icyo gihombo.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yagize ati “Twabashije kugabanya igihombo kugeza munsi ya 20 %. Tubara ko nibura kimwe cya kabiri y’icyo gihombo gituruka mu bya tekiniki. Irindi 10 % ni ibijyanye n’ubucuruzi. Igihugu cya mbere ku Isi cyabashije kugabanya igihombo ku muriro ku rwego rukomeye cyageze hagati ya 6 na 8 %.“

Yakomeje agira ati “Nkeka ko icyo tugomba gukomeza gutekerezaho ni ukugabanya igihombo giturutse mu gucuruza umuriro ariko turanatekereza uko twagabanya igihombo gishingiye kuri tekiniki, ari nako tuvugurura imiyoboro.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (EUCL), Maj Eng Kalisa Jean Claude, yavuze ko buri mwaka bihaye intego yo kujya bagabanyaho igihombo kingana na 2 % (hagati ya miliyari imwe na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda).

Maj. Eng Kalisa yavuze ko banashyizeho ingamba zo kurwanya abiyitirira REG ari nabo bafasha abaturage kwiba umuriro.

Umwaka ushize REG itangaza ko yahuye n’ibirego bisaga 216 by’abiyitiriraga abakozi b’urwo rwego, bakiba amashanyarazi.

Kalisa yagize ati “Twazanye igitabo gikubiyemo uburenganzira umufatabuguzi afite , cyerekana iyo agize ikibazo aho abaza? Abaza nde ? ibyo byose uko abafatabuguzi bacu bazarushaho kubisobanukirwa, niko batazajya basanga abatwiyitirira noneho abo babure ababagana kandi uretse n’icyo gitabo, turabakurikirana .”

Ku mwaka REG igira igihombo cya miliyari zigera ku 10 Frw.

Umwaka ushize hashyizweho itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda, rigamije gukaza ibihano ku bantu biba umuriro w’amashanyarazi n’ibikoresho bikoreshwa mu kuwukwirakwiza ndetse n’ibihano ku bantu banze gutanga amakuru kuri ibyo byaha.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss (ibumoso) n'Umuyobozi wa EUCL, Maj Eng Kalisa Jean Claude

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza