Nsabyumukiza yiyemeje kongera umubare w’Abanyarwanda banywa ikawa abifashijwemo na BDF

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Ugushyingo 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Nubwo Ikawa y’u Rwanda imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, mu 2017 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB, cyagaragaje ko 2% by’ihingwa mu gihugu ariyo inyobwa n’Abanyarwanda.

Uretse kuba abenshi batayinywa kandi, usanga n’inyobwa akenshi iba yaturutse hanze, ikaza iri ku giciro kitakwigonderwa na buri wese.

Nk’Umunyarwanda ukiri muto kandi ushishikajwe n’iterambere ry’igihugu cye, Henry Carl Nsabyumukiza yaritegereje asanga bikwiye ko Abanyarwanda nabo batangira kumva uburyohe bw’ikawa bahinga.

Ibi yatangiye kubigeraho abinyujije mu kigo G5 Skyway Growth, gihinga ndetse kikanakora ikawa umuntu ashobora guhita anywa ako kanya bitabaye ngombwa kubanza kuyiteka (Instant coffee).

Mu kiganiro na IGIHE, Nsabyumukiza yavuze ko iki gitekerezo yakigize mu 2015, nyuma yo kubona ko ikawa y’u Rwanda ikomeza kumenyekana hanze, nyamara mu Rwanda ntinyobwe.

Ati “Nashatse gukuraho ibyo kuba twohereza mu mahanga ikawa nziza y’umwimerere, ariko ugasanga baratugarurira itari nziza kandi noneho inahenze.”

Yahisemo gukora ikawa ihita inyobwa igihe umuntu afite amazi ashyushye kuko ariyo ishobora gukoreshwa na buri wese byoroshye; yayishyize ku isoko bwa mbere mu 2017.

Nsabyumukiza avuga ko nyuma yo gutangira mu bushobozi buke, yagiye yunganirwa n’ibihembo yegukanye, ndetse ku bw’amahirwe umushinga we wakirwa mu y’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi iterwa inkunga n’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF.

BDF yafashije Nsabyumukiza kubona inguzanyo yaguzemo ibikoresho bitandukanye byatumye yongera ingano y’ikawa atunganya, ku buryo byatumye bava ku gukora ibiro bibiri ku munsi kandi bigoranye bagera kuri 12.

Yagize ati “Hari imashini zamaze kutugeraho kandi hari n’izindi zikiri mu nzira. Mu zo dutegereje harimo n’izadufasha gukora agapaki k’ikawa kamwe gashobora kunyobwa n’abantu babiri, kazaba kagura 100 Frw gusa”.

Nsabyumukiza avuga ko kandi bazabasha guhaza isoko rinini rihari, cyane ko ikawa ikoze muri ubu buryo usanga ikenerwa cyane mu mahoteli, ibigo birimo ibinini n’ibito.

Ati “Kugeza ubu dufitanye imikoranire n’abakiliya batandatu gusa, hari benshi badusaba ko dukorana ariko ntitubyemere kuko tudafite ubushobozi bwo kubahaza. Mu myaka itanu duteganya ko tuzaba duhaza isoko ry’u Rwanda ndetse na Afurika y’Uburasirazuba.”

Uretse kongera umusaruro kandi, ubufatanye na BDF bwatumye umubare w’ababonye akazi binyuze muri G5 Skyway Growth wiyongera, aho yatangiye ari umwe ubu akaba akoresha abakozi icyenda bahoraho na 52 badahoraho.

Nsabyumukiza afatanya na bamwe mu bakozi be gutoranya ikawa mbere yo kuyitunganya
Izi mashini ndetse n'izindi ziri mu nzira zitezweho gutuma umusaruro wiyongera
G5 Skyway Growth ikora ikawa umuntu ashobora kunywa bitabaye ngombwa kubanza kuyiteka
Nsabyumukiza asobanura inzira ikawa inyuramo ngo igere ku rwego rwo kunyobwa
Zimwe mu mashini G5 Skyway Growth yabashije kugura ibikesha BDF

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza