00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN na TECNO byinjiye mu bufatanye buzorohereza ababigana gukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Sosiyete itanga serivisi z’Itumanaho MTN Rwandacell PLC n’Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho TECNO Mobile byatangije ubufatanye buzatuma abakiliya babyo bagubwa neza kurushaho mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ni ubufatanye bwatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Nzeri 2021, mu kiganiro izi sosiyete zombi zagiranye n’itangazamakuru.

Ubu bufatanye bugamije gufasha abantu batunze telefoni kujya babasha kujya kuri internet mu buryo bworoshye nyuma yo kuzigura.

Abantu bazajya bagura telefoni za TECNO zirimo TECNO Phantom X igura 486.000 RWF kugeza kuri TECNO POP 2F ya 69.800 RWF bazajya bahabwa inyongera za internet yo gukoresha ingana na GB 10 kuri buri telefoni. Zikazajya zitangwa mu byiciro aho umuntu azajya ahabwa eshanu ukwezi kumwe zigatangwa mu mezi abiri.

Domy Hu ushinzwe kwamamaza TECNO Mobile ku rwego rw’igihugu yavuze ko bashimira MTN kuri ubu bufatanye.

Yakomeje ati “Turashimira MTN kutwizera. Uyu munsi telefoni zigezweho zigira uruhare rukomeye mu mibereho ya muntu ni zo zituma kumenya uko abo dukunda bameze, tugahaha, tugakora ndetse tukamenya amakuru y’aho Isi igeze. Ni ingirakamaro ku kuba buri wese yagira ububasha bwo gutunga izo telefoni ntawe usigaye.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza Ibicuruzwa byayo, Munyampundu Norman, yavuze ko ubu bufatanye ari ikintu gikomeye kijyanye n’intego bafite yo kugeza telefoni kuri buri wese no kubona internet.

Ati “Twishimiye guhuza imbaraga na TECNO Mobile muri uru rugendo rwo kuzana ibisubizo mu by’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda. Telefoni z’abakiliya zizajya zijyamo internet y’ubuntu kandi twizeye ko bizatuma abakiliya bitabira cyane.”

Yakomeje avuga ko "TECNO Mobile igiye kuzana mu maduka amwe namwe ya MTN abakozi bayo na MTN bikaba uko.”

Didier Dushime ushinzwe ibijyanye no guteza imbere ubufatanye muri TECNO yavuze ko MTN ifite ijanisha rirenga 60% mu kwiharira isoko ry’itumanaho ku buryo bizabasha kongera umubare w’abakiliya.

Ati “Abakiliya babo turabakeneye nabo bagakenera abo dusanganywe. Muri make dushaka ko abakiliya ba MTN bahinduka aba TECNO.”

Ubu bufatanye buri mu mujyo w’icyerekezo cya 2025 cya MTN cyo guteza imbere itumanaho no gutanga ibisubizo ibyo aribyo byose bijyanye naryo.

Ibi bigo byasinye amasezerano yo gukorana imyaka ibiri ishobora kongerwa ndetse kuva ku wa Gatandatu tariki 4 Nzeri, ibigo byombi bizatangira kuyashyira mu bikorwa.

Zimwe muri serivisi zizajya zitangirwa muri TECNO Mobile zisanzwe ziba muri MTN gusa harimo izijyanye na Mobile Money [kubitsa, kubikuza n’izindi zijanye nabyo], Sim Swap no kugura simcard n’ibindi. Abakiliya kandi bashobora kubona byoroshye WhatsApp ndetse na Ayoba mu gihe bakimara kugura telefoni. Mu gihe muri MTN naho hazajya hacuruzwa telefoni zitandukanye za TECNO.

MTN na TECNO byinjiye mu bufatanye buzahindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaha telefoni zigezweho, zirimo na internet nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .