Minisitiri w’Urubyiruko yanenze urutsindira amafaranga yo gukora imishinga rukayakoresha ubukwe

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yanenze urubyiruko rwiga imishinga rugamije gucyemura ibibazo biri muri sosiyete, yaterwa inkunga aho kuyikoresha icyo yagenewe rukayashora mu bindi birimo gukora ubukwe.

Ibyo Minisitiri w’Urubyiruko yabigarutseho ubwo hatoranywaga rwiyemezamirimo ufite umushinga windashyikirwa mu Mujyi wa Kigali kugira ngo azajye guhatana n’abatoranyijwe mu zindi ntara mu bihembo bya Youth Connect Award.

Yagize ati “ Ntabwo dushaka ko kashi mugenda mukazikoresha ibindi ahubwo muziguremo ibikoresho mukeneye. Urugero twagiye tubona nk’urubyiruko muri iyo myaka yose ihise, akavuga ati ‘ngiye gukora umushinga uyu n’uyu’, maze yabona bwa bufasha agenewe ngo akore umushinga ubyara inyungu, akayajyana gukora ubukwe cyangwa se agahita aguramo moto."

Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu aribaza ati ‘ese ubu aya amafaranga ko aziye rimwe nyakoreshe iki, reka nyaguremo moto, kandi yari yatubwiye ko agiye gukora uruganda ngo yagure ibikorwa bye cyangwa ngo agure ibikoresho rukeneye.”

Yaboneyeho gusaba urubyiruko rufite indoto zo guhanga imirimo kugira ubunyangamugayo ndetse n’indangagaciro mu kazi ka buri munsi ndetse avuga ko hagiye kujya hifashishwa inzego z’ibanze, zikareba niba koko uwatsindiye amafaranga arimo gukora ibyo yiyemeje.

Ati “Twagira ngo rero no mu bucuruzi habemo ubunyangamugayo, turifuza ko nk’uko muba mwabyiyemeje twakongeramo inzego z’ibanze zikagirana ubufatanye namwe ngo bakurikirane, bamenye niba ibyo mwiyemeje gukora mwarabikoze.
Mu bucuruzi naho hagomba kuzamo ubunyangamugayo kuko ntabwo ushobora kuba umucuruzi udafite indangagaciro z’abanyarwanda ugenderaho.”

Muri iki gikorwa cyo gutoranya umushinga mwiza uhiga indi ,umushinga Green Cooker w’imbabura itekesha vidanje wa Uwizeye Josue niwo wegukanye igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse akaba azanahata ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu 2012, buri mpera z’umwaka Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bahemba urubyiruko rw’indashyikirwa rwahanze imirimo ifite udushya kandi igaragaza uko izahindura ubuzima bw’abaturage.

Ubusanzwe abafite imishinga ihiga indi ku karere bahitaga bageraku rwego rw’igihugu guhatanwa ariko kuri iyi nshuro haniyongereyemo igihembo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Akanama nkemurampaka ubwo kari kagiye gutangaza uwahize abandi
Minisitiri w'Urubyiruko,Mbabazi Rosemary ari kumwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, basuye ibikorwa byamurikwaga n'urubyiruko
Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda akaba n'Umuyobozi wa UNDP mu gihugu, Fodé Ndiaye, ageza ijambo kuri uru rubyiruko
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aha impanuro urubyiruko
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal
Abari bitabiriye iki gikorwa bateze amatwi imishinga y'uru rubyiruko
Urubyiruko rwo mu itorero ry'Abadiventiste rukora amasabune
Uwizeye ashyikirizwa sheki ya miliyoni imwe y'amanyarwanda
Uwizeye asobanura uko atunganya vidanje iba irimo gupfa ubusa hirya no hino mu magaraji
Uwizeye Josué w’imyaka 22 asobanura umushinga we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza