Leta y’u Rwanda irashaka abashoramari mu nganda eshanu z’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gushaka abashora imari mu nganda eshanu zikomeye mu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro no kurushaho kwagura imikorere.

Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda hari hateraniye Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere ubuhinzi, AGRF 2018, nibwo RDB yatanze aya mahirwe ku bashoramari bifuza gushora amafaranga muri izi nganda eshanu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko leta irimo guhamagarira abashoramari gushora imari muri izi nganda ariko bitavuze ko leta izavanamo amafaranga yashoragamo.

Uyu muyobozi ntabwo atangaza inganda abashoramari bahawemo ikaze gusa nk’uko The New Times yabitangaje harimo uruganda “Rwanda farmers Coffee Company” rwafunguwe muri Werurwe 2015 ku bufatanya bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Clinton Hunter development foundation.

Mu zindi nganda harimo ikigo Kigali Market Wholesale kiranguza umusaruro w’imbuto n’imboga kiri ku buso bwa hegitari zirindwi mu cyanya cyahariwe inganda I Masoro.

Bivugwa ko mu gihe Kigali Wholesale Market izaba yashyizwemo abashoramari bizafasha mu guhaza isoko ryo mu karere no hanze yaho.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Guy Baron, yavuze ko uru ruganda rusaba umushoramari wihangana kuko n’ubwo ari rumwe mu zitanga icyizere ariko inyungu zarwo atari iz’uyu munsi.

Muri Nyakanga 2018, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) cyavugaga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka imboga, imbuto n’indabo bimaze kwinjiriza u Rwanda miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 17 z’Amanyarwanda.

Igice cyahariwe inganda cya Kigali giherereye i Masoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza