Hagaragajwe ko iryo shoramari ryazamuwe n’ibigo bibiri by’imbere mu gihugu birimo icya Kasha Rwanda gitanga serivisi z’ubwiza n’iz’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga, cyabonye miliyoni 3$ zivuye mu kigo cy’Abanya-Finlande, FinFund, icy’Abanyamerika, USAID, ndetse n’icy’Abanya-Swède, Swedfund.
Hari kandi icya GET IT gitanga serivisi z’ibyo kurya hifashishijwe ikoranabuhanga, cyabonye miliyoni y’amadolari ya Amerika ivuye mu kigo cy’Abanyamerika, Vested World, ndetse no mu cy’Abanya-Kenya, Chandaria Group.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ureste ishoramari ryo mu Rwanda, ishoramari ryo mu bikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika na ryo ryarazamutse muri rusange rigera kuri 701.460.565$ mu bigo 397, rivuye ku 185.785.500$ mu bigo 125 ryariho mu 2015.
Muri rusange ibihugu bine biyoboye ibindi mu kugira ishoramari ryazamutse mu 2020 kuri uyu mugabane ni Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo na Misiri, aho byihariye ibigo 307 muri 397 byashowemo imari, bingana na 77,3%.
Raporo ivuga ko umubare w’abashoramari ukomeje kugenda uzamuka kuri uwo mugabane, ibintu bitanga icyizere ko ahazaza hawo hazaba ari heza.
Ikoranabuhanga rikomeje kwigarurira abashoramari cyane muri Afurika, aho mu gihe cy’umwaka ryazamutseho 160.319.065$ bingana na 49 %.
Ibirimo imyidagaduro, serivisi z’ubuzima zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ubumenyi bwa muntu ni byo bigaragazwa ko bigwa mu ntege ikoranabuhanga mu gukurura ishoramari.
U Rwanda ruri muri gahunda yo guteza imbere ishoramari cyane cyane ku mishinga iciriritse, aho hari kurebwa uko iyo mishinga yakoroherezwa kubona inkunga n’abashoramari binyuze mu mategeko.
Ibyo bizafasha kuziba icyuho iyo mishinga yatewe n’ingaruka za Coronavirus, zirimo no kuba amabanki atagikora neza kandi ari ho yari isanzwe ikura inkunga n’inguzanyo ahanini.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!