Ikibuga cy’Indege cya Bugesera mu mishinga izahabwa inkunga na BAD

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 19 Ugushyingo 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Abagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, bemeje ko miliyoni $40 zishorwa muri gahunda ya gatatu y’Ikigega nyafurika gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, Africa Infrastructure Investment Fund (AIIF3), gicungwa n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo, Africa Infrastructure Investment Managers (AIIM).

AIIM ni kimwe mu bigo nyafurika bifite ubunararibonye mu gucunga ibigega bifasha mu bikorwa remezo.

Iki kigega kizibanda mu bijyanye n’ubwubatsi bw’imihanda, ibibuga b’indege, imihanda ya gari ya moshi, ibiraro, ibyambu, ibikorwa remezo by’ubwikorezi, ingomero n’ibikorwa remezo by’itumanaho.

AIIF3 iteganya gufasha imishinga myinshi itanga icyizere ku buryo yashorwamo imari.

Nyuma yo gukora igenzura ku mishinga amagana, AIIM yegeranyije ishoramari rigera kuri miliyoni $500 mu mishinga y’ingenzi irimo ikibuga cy’Indege cya Bugesera mu Rwanda, Libreville Bypass n’umuhanda mugari wa Kampala-Jinja muri Uganda.

Iyi gahunda izaba ari ishoramari rya gatatu muri icyo kigega, nyuma ya SAIF yakozwe mu 1996 na AIIF2 yakozwe mu 2010.

Biteganywa ko ishoramari rizakorwa muri AIIF3, rizatanga impinduka mu mibereho y’abaturage binyuze mu guteza imbere ibijyanye n’ingufu n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iki kigega kandi kizafasha mu guhanga imirimo irenga 1500 mu rwego rw’uyu mushinga, kongera ubushobozi bw’abakozi ndetse no guhanahana ubumenyi.

Ubwo yagezaga uyu mushinga ku nama y’ubutegetsi ya BAD, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa remezo n’iterambere ry’imijyi muri iyi banki, Amadou Oumarou, yavuze ko urwego rw’abikorera muri Afurika rutaragera kurwego rukomeye.

Ati “Ibi bigira ingaruka mbi ku kubona ishoramari rishyirwa mu bikorwa remezo bya Afurika. Muri ubwo buryo, Banki yifuje kugira uruhare muri iri shoramari.”

AIIF ifite ibiro mu buhugu bitanu aribyo Afurika y’Epfo, Nigeria, Cote d’Ivoire na Kenya.

Muri Nzeri 2016 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mota-Engil Africa cyo muri Portugal, agamije gutangira kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera biteganyijwe ko kigomba kuba cyuzuye bitarenze Ukuboza 2019.

Kizubakwa mu bice bibiri. Icya mbere kizarangira ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka gitwaye miliyoni $418.

Igice cya kabiri kikazaba ari ukucyagura ku buryo kizajya cyakira abantu miliyoni 4.5 ku mwaka. Umushinga wose uzarangira umaze gutwara miliyoni $818.

Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ni umwe mu mishinga ikomeye izaterwa inkunga na BAD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza