Igihe ikirere cyacu kizaba kigifunze bizatugora gukora ubwikorezi butekanye-Kagame

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 22 Gashyantare 2017 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu byose bya Afurika gutahiriza umugozi umwe mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere kuko mu gihe bizaba bitagezweho uru rwego rutazatera imbere.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gashyantare 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege (Aviation Africa 2017), iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika iruganisha ku ishingwa ry’isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) rurushaho kwagura ikirere cyarwo.

Yasabye ko ingendo z’indege muri Afurika zikwiye gusangirwa n’indi migabane aho gukomeza kuguma kuri uyu mugabane.

Ati “U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugana ku isoko rihuriweho n’uyu mugabane mu by’ingendo zo mu kirere, turushaho kugurura amarembo y’ikirere cyacu tunakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dukore ibijyanye. Ariko imyanzuro y’i Yamoussoukro (igamije gushyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika) iracyakeneye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika , Afurika igakomeza kwihuza n’indi migabane aho gukomeza gukora yonyine.”

“Igihe ikirere cyacu kizakomeza kuba gifunze bizatugora gukora ubwikorezi bwo mu kirere mu buryo butekanye, buciye mu mucyo ndetse bunahendutse[…] Uko dushishikajwe no guteza imbere ubwikorezi mu karere hakoreshejwe imihanda, dukwiye no kubiharanira mu bwikorezi bw’indege niba dushaka guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo n’ishoramari ku mugabane wa Afurika n’ahandi hasigaye hose ku isi."

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege hagati y’ibihugu bya Afurika buri hasi cyane ugereranije n’indi migabane kandi ko rikigaragaramo inzitizi zinyuranye, ibyo yasabye ko hakorwa ibishoboka byose bigakemurwa.

Ati “Gukuraho inzitizi ni ngombwa ariko ntibihagije, tugomba na none kubaka ubushobozi bw’abakora muri uru rwego bw’ubwikorezi bw’indege. Ku bw’ibyo dukwiye gukora ibirenze ibikenewe kugira ngo tubashe guhangana ku rwego rw’Isi."

Perezida Kagame ariko yavuze ko nubwo bisa n’aho kuri uyu mugabane ugifite intege nke mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, abawutuye bishimira ko muri iki gihe hagenda hagaragara ubushake mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi bw’indege.

Yavuze ko aho iterambere ry’iby’indege rigeze muri Afurika hashimishije, akaba yizeye ko mu gihe cya vuba abaturage bayo bifuza gukoresha indege basura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya biborohera aho kubabera umuzigo.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero avuga ko Sosiyete ya RwandAir ikomeje kongera ingendo mu bihugu bitandukanye muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku isi ndetse hakaba hakomeje n’ibikorwa byo kwagura ibikorwaremezo nk’ ikibuga cy’indege cya Kigali no kubaka igishya mu Karere ka Bugesera.

Yavuze ko mu gihe haba habayeho ubufatanye mu nzego zose nta gushidikanya urwego rw’ubwikorezi mu by’indege rwatera imbere kandi rukagera ku rwego rushimishije.

Yavuze kandi ko icyifuzo ari ukubona Abanyarwanda n’Abanyafurika bitabira gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo ijyanye n’uru rwego.

Inama ku itwarwa ry’abantu n’ibintu mu ndege yitabiriwe n’abantu 550 bavuye mu bihugu 58, ibigo by’ indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa.

Inama nk’iyi yaherukaga kubera i Dubai muri Gicurasi 2015.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama
Perezida Kagame asura ahamurikirwa ibikorwa bya Kompanyi z'indege
Kompanyi z'indege zaboneyeho umwanya wo kumurika ibikorwa byazo
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana(hagati), mu bitabiriye iyi nama
Abatumirwa muri iyi nama basaga 500
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete (iburyo) na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie(hagati) bitabiriye iyi nama
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu ifoto rusange

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza