Ibidasanzwe bya ‘Imagine Nation’, imikorere mishya ifasha ibigo bito kuzamuka

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 17 Kanama 2017 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byinshi mu bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda bihomba bigafunga imiryango bitarenze umutaru, ikigo ‘Imagine We’ cyatangije uburyo bufasha ibigo bigitangira gukomera ndetse bigakura mu buryo bwihuse.

Ni uburyo bwo gukorera hamwe bwiswe ‘Imagine Nation’ (bisobanuye igihugu cy’abantu batekereza cyane) buhuriza hamwe ibigo, bigakorera mu nyubako imwe, bigafatanya kandi bigasangira ubunararibonye, bityo aho kimwe kigize intege nke kikunganirwa n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Dominique Uwase Alonga watangije Imagine We yavuze ko yasanze ari ingenzi ko ibigo bitoya byisungana bigafatanya gutera imbere, maze afungurira amarembo ibindi bigo ngo bimwegere mu nyubako akoreramo iherereye hepfo gato y’ibiro by’Umurenge wa Kacyiru.

Yagize ati “Iyi co-working space (urubuga rwo gukorera hamwe) tumaze ukwezi n’igice tuyitangiye ariko natunguwe no kubona ukuntu yari ikenewe cyane kuko twumvaga tuzabona ibindi bigo dufatanya nibura mu mezi atandatu ariko mu kwezi kumwe gusa hahise haboneka ibigo bitanu, ubu turakorera hamwe turi ibigo bitandatu.”

Ibyo bigo bikorera hamwe ni Imagine We igamije kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika; Acacia Book Café igurisha amafunguro ikanacuruza ibitabo by’iyobokamana n’ibintu bitangwa nk’impano; hari Bag Innovation yatangijwe n’Umunya-Suede wigisha abanyenshuri bo muri kaminuza kugira ngo bazajye mu kazi bafite ubumenyi buhagije; Elcon Media ikora mu gufata amashusho n’amajwi; Ikobe Communications ikora ibyerekeye kuvuga inkuru bakaba bafite gahunda yiswe ‘Tubiganire’ yigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere ikaba yaremejwe na Imbuto Foundation; hari na Awesomity Lab ikora ibyerekeye ikoranabuhanga birimo website, porogaramu za mudasobwa na telefoni n’ibirebana no kurinda amakuru.

Alonga avuga ko kubera kwiyegeranya, ibigo bimaze kubona inyungu zitandukanye harimo kubona abakiriya benshi kuko abashyitsi basuye ikigo kimwe bahava bamenye n’ibindi bigo bihakorera, gusangira ubumenyi no kubona aho gukorera ku mafaranga make kuko ibigo bikorera mu rubuga ‘Imagine Nation’ byishyura ubukode buriri hagati y’amadolari 50 (40,000Frw) na 200 (165,000Frw) bitewe n’ubunini bw’icyumba bakeneye gukoreramo.

Uwase Alonga ati “Ibigo bigitangira biba bidafite ubushobozi buhagije maze tukabafasha kubona uburyo bakora bitabahenze. Usanga kandi nta bakiliya n’abafatanyabikorwa baba bakabonye bityo tukabafasha kugera ku bantu benshi. Ikindi ni uko nk’abantu bakiri bato kuko ibigo byose biri hano biyobowe n’abantu bafite hagati y’imyaka 23 na 28, hari byinshi tutazi tugomba kwiga. Uku gukorera hamwe bituma twigishanya byinshi nko kwishyura imisoro, uko bakora amasezerano y’akazi n’ibindi birebana n’imikorere y’ibigo.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo bigo bitandatu babaye bahagaritse kwakira ibindi bigo kugira ngo ibi bibanze bikorane neza, bamenyane, biyubake bashyireho umurongo uhamye, habe hari umuco w’iyi mikorere uhamye, banamenye icyo ibigo bitoya biba bikeneye.

Ati “Nko mu mezi abiri ari imbere tuzaba tumaze kubishyira ku murongo ku buryo tuzakira ibindi bigo, turifuza ko iyi mikorere yaba umuco, umuco wo gukorera hamwe ugafasha ibigo bito n’ibiciriritse gutera imbere.”

Ubu hari umushinga ibi bigo bitandatu byatangiye gukorera hamwe wo gucisha ibiganiro kuri radio byerekeye ku cyo bisaba kugira ngo umuntu atangize ikigo mu Rwanda kandi ibyo biganiro bifatwa na Elcon Media, kimwe mu bikorera muri ‘Imagine Nation’.

Abageze muri ‘Imagine Nation’ bungutse byinshi

Yvès Honoré Bisemage, umwe mu bashinze Awesomity Lab yatangiye gukora byeruye muri Mutarama 2017, yavuze ko gukorera hamwe n’abandi byagabanyije ikiguzi cyo gukora (operational costs) kandi bakagira amahirwe yo guhura n’abantu benshi ku buryo ubu abakiriya bamaze kwikuba kabiri mu kwezi kumwe ugereranyije n’abo bari bafite bagikorera ahantu ha bonyine.

Yagize ati “Inyungu zo gukorera hano tumaze kuzibona. Turabona mu minsi mike tuzagura ibikorwa, tukongera abakozi n’ibikoresho ndetse tugakenera ahantu ho gukorera hanini. Burya ushaka kugera kure ujyana n’abandi, hari amahirwe menshi mu kwifatanya n’abandi.”

Umutoni Natasha, umwe mu bashinze Acacia Book Café, we yavuze ko bamaze hafi amezi abiri bageze muri ‘Imagine Nation’ kandi ko yasanze gukorana n’abandi ari ingirakamaro kuko bungutse abakiriya benshi baza gusura ibi bigo bindi bakagura amafunguro cyangwa ibitabo kandi n’ubukode bukaba bwaragabanutseho 30%.

Alonga agira inama abagitangira ibigo ko bakwiye gufatanya n’abandi, kwirinda gushaka ibintu bihenze nk’ibiro n’ibikoresho bakabanza kwiyubaka aho kwigaragaza nk’abakomeye kandi ntaho baragera.

Imagine We yatangiye muri Mutarama 2015 imaze gushinga amasomero mu bigo by’amashuri 20 no muri CHUK; imaze guhugura abarimu benshi b’indimi ku gufasha abanyeshuri kwandika inkuru. Yasohoye ibitabo bibiri by’inkuru bimaze kugurishwaho kopi 3000 ndetse igiye gusohora ibindi bitabo bitatu no gushinga amasomero mu mavuriro atatu arimo CHUB muri uku kwezi.

Bamwe mu bakozi ba Imagine We yashyizeho urubuga 'Imagine Nation' rukorerwamo n'ibigo bitandatu
Bamwe mu bashinze Awesomity Lab ubu ikorera muri 'Imagine Nation', urubuga ruhuriyemo ibigo bito bitandatu
Dominique Uwase Alonga washinze Imagine We yanashyizeho urubuga 'Imagine Nation' rufasha ibigo bito gutera imbere
Dominique Uwase washinze Imagine We yanatangije urubuga 'Imagine Nation'
Umutoni Natasha, umwe mu bashinze Acacia Book Café ikorera muri Imagine Nation
Yves Honoré Bisemage, umwe mu bashinze Awesomity Lab ikorera muri Imagine Nation
Bag Innovation ihugura abanyeshuri ba kaminuza ikabafasha kuzavamo abajyanama, ubu ikorera muri Imagine Nation, urubuga ruhuriyemo ibigo bitandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza