Hoteli ONOMO ifite umwihariko wa Kinyarwanda yafunguye imiryango i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Olga Ishimwe
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 08:21
Yasuwe :
1 0

Hoteli ONOMO yafunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali mu nyubako nziza zitatse mu buryo bujyanye n’umuco Nyarwanda.

Iyi hoteli nshya y’inyenyeri eshatu iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, mu bilometero icumi uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Inyubako z’iyi hoteli zitatswe Kinyarwanda n’ibiseke, imigongo n’ibindi bishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry’ubireba.

Ubwo iyi hoteli yafunguraga imiryango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Hoteli za ONOMO muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Samantha Annandale, yavuze ko bazanye mu Rwanda serivisi zidasanzwe.

Yagize ati “Mu gihe izindi sosiyete mpuzamahanga ziri kuva muri Afurika ishoramari riducika, birashimishije kubona sosiyete yacu yo ikomeje kwibanda ku guteza imbere Afurika. Dufitiye icyizere cyinshi u Rwanda ndetse na Afurika by’umwihariko mu byo kwakira abantu kandi intego yacu ni ukuza ku isonga mu bigo by’amahoteli kuri uyu mugabane.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo kwamamaza ONOMO Hotel yo muri Cape Town, Sherri-Lee Kriedemann, yabwiye IGIHE ko baje kuziba icyuho mu bijyanye no kwakira abantu mu Rwanda.

Ati “Twaje nka hoteli y’inyenyeri eshatu ariko ibikoresho byacu ni iby’enye, tugamije gukuraho icyuho cyari kiri ku isoko ku bakerarugendo basura Kigali bafite amafaranga atabemerera kujya muri hoteli z’inyenyeri eshanu.”

Yongeyeho ko ONOMO Hotel igamije gufasha abakerarugendo hirya no hino ku Isi, baba abaje kwishimisha n’abari mu bikorwa by’ubucuruzi.

Umwe mu b’imena bategura ibirori bizwi nka Kigali Fashion Week (KFW), John Munyeshuri, wari mu bitabiriye umuhango wo gufungura iyi hoteli, yavuze ko ifite ibyiza byinshi n’umwihariko.

Yasabye Abanyarwanda gusura iyi hoteli, abizeza ko bazatungurwa n’ibyiza bazahasanga.

ONOMO Hotel Kigali ni iya 10 Sosiyete ONOMO hotels yujuje muri Afurika. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako, Lome, Conakry, Cape Town, Johannesburg na Durban.

Iyi sosiyete ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo ikaba yujuje hoteli 20 bitarenze umwaka wa 2023 mu mijyi ikomeye ya Afurika.

Onomo Hotel yiyongereye ku yandi mahoteli menshi yo ku rwego rwo hejuru azamurwa buri munsi muri Kigali. Guverinoma y’u Rwanda iteganya kwinjiza miliyoni $150 buri mwaka ziturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events), aho inateganya kuzamura umubare w’ibyumba by’amahoteli.

Ubwiza bwa Hoteli ONOMO mu masaha y'ijoro
Umuhango wo gutaha Onomo Hotel witabiriwe n'abantu batandukanye
Hoteli ONOMO ifite abatetsi b'abanyamwuga
Muri Hoteli ONOMO hari ibinyobwa by'amoko atandukanye
Ubwo hatahwaga Hoteli ONOMO habaye tombola
Hateguwe icyumba gishobora kwakira inama y'abantu benshi
Mu byumba bya Hoteli ONOMO harimo umwanya wagenewe uruganiriro
Iyi hoteli ifite ibyumba byagenewe kwakira abashaka kuruhuka
Hoteli ONOMO ifite umwihariko wa Kinyarwanda yafunguye imiryango i Kigali
Hoteli ONOMO ifite piscine igezweho aho uba witegeye imwe mu misozi igaragaza ubwiza bwa Kigali

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza