00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Energicotel Plc igiye kugurisha impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Kamena 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi, Energicotel (ECTL) Plc, kiritegura kugurisha impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 6,5 Frw ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange).

Energicotel ni ikigo gicunga ingomero eshatu mu Rwanda, ari zo urwa Keya, Nkora na Cyimbili, zitanga megawati 3,2 z’amashanyarazi. Mu 2020, izi ngomero zatanze kilowate miliyoni 17 z’amashanyarazi ku muyoboro mugari w’igihugu. Energicotel PLC isanzwe ari umunyamuryango wa EPC Africa Group

Ku wa 23 Kamena 2021, iki kigo cyashyize hanze impapuro zifite agaciro ka miliyari 3,5 Frw zizishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Icyiciro cya kabiri cy’izi mpapuro kingana na miliyari 3 kizashyirwa hanze mu minsi iri imbere mu gihe ibikorwa byo kugurisha izo mpapuro bizatangira ku itariki ya 26 Nyakanga 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Energicotel Plc, Ferdy Turasenga, yavuze ko ubushobozi bazakura ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bazabukoresha mu kwagura ibikorwa byabo, bizibanda cyane ku ngufu z’amashanyarazi zisubira.

Yagize ati “Kujya ku Isoko ry’Imari ni intambwe ikomeye mu gushaka igishoro ndetse bikanatanga amahirwe ku bashoramari yo kugira uruhare mu mishinga ya Energicotel yo guteza imbere amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira. Twishimiye gukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ingufu zisubira, twitaye cyane ku byo dukoramo ishoramari, ari byo gutanga amashanyarazi.”

Byitezwe igishoro Energicotel izakura ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kizakoreshwa mu kwishyura inguzanyo iki kigo gifite mu bigo by’imari, kwagura ishoramari ry’icyo kigo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Access Finance isanzwe ikorana bya hafi na Energicotel, Jean Bosco Iyacu yavuze ko batewe ishema n’intambwe iki kigo cyateye.

Ati “Mu izina rya Access to Finance Rwanda (AFR) n’abaterankunga bayo, twishimiye cyane ubufatanye bwa AFR na Energicotel Plc mu kubona uburenganzira nka sosiyete ya mbere yigenga itanga amashanyarazi, kugurisha impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange).”

“Iyi ni imwe muri gahunda yagutse twatangiye ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari (Capital Market Authority) n’abandi bafatanyabikorwa mu gufasha imishinga mito n’iciriritse gushakisha amahirwe yo gutera inkunga Isoko ry’Imari. Ibi bizagira uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda haba mu guhanga no kwagura ishoramari ndetse no mu gutanga akazi. "

Ubuyobozi bw’iki kigo bufite icyizere cy’iterambere ry’ishoramari ryabo na cyane ko u Rwanda rufite intego yo kuzaba rwagejeje amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, 52% byayo akazaba akomoka ku muyoboro mugari w’igihugu mu gihe andi 48% azaba akomoka ku ngufu zisubira. Kuri ubu amashanyarazi ageze ku kigero cya 63%.

Iki kigo kandi gifite indi mishinga izatanga amashanyarazi kiri kwitegura gushoramo mu minsi iri imbere, yose izaba iri mu cyiciro cy’ingufu zisubira.

Iyi mishinga igeze ku byiciro bitandukanye ishyirwa mu bikorwa, yitezweho kuzatanga megawati 50 niramuka itangiye kubyara umusaruro.

Imwe muri iyo mishinga irimo uwubatse ku Kiyaga cya Kivu n’ingomero mu bihugu birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imishinga ishingiye ku mirasire y’izuba irimo iri muri Zimbabwe na Malawi.

Ku yandi makuru wasura urubuga rwa Energicotel Plc unyuze aha.

Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi, Energicotel (ECTL) Plc, kiritegura kugurisha impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 6,5 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .