Bidabali, umushoramari ukomeye mu bukerarugendo wasoromye amatunda ya Rwanda Day

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Bidabali Eric Rutazigwa ni izina rikomeye mu bashoramari bo mu bukerarugendo mu Rwanda; kuva mu gutwara abashyitsi kugera mu kubacumbikira muri hoteli y’inyenyeri eshatu, Galaxy Hotel iri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Nk’abandi bacuruzi benshi mu Rwanda, Bidabali ntakunda kwirirwa avuga ku ngano y’umutungo we mu mafaranga, ashikama cyane ku kwerekana ko mu Rwanda hari amahirwe atabarika afasha buri wese gushora imari kandi akunguka, ubundi akakwereka ibikorwa bye n’uko ateganya kubyagura.

Yivugira ubwe ko imbaraga akorana yazivomye ku kwisanga ari imfubyi, aho yiciwe umuryango, se na nyina n’abana bavukana barindwi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akababaro akabyaza imbaraga.

Uyu mushoramari ufite imodoka zigera ku 100 na Galaxy Hotel, ntasiba kwitabira Rwanda Day. Uyu munsi umaze kumenyekana Bidabali avuga ko umukururira inyungu mu bucuruzi bwe.

Avuga kuri izo nyungu, aganira n’umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi bakunda guhura, Bidabali yagize ati "Iriya gahunda iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni nziza cyane ituma tugenda tugahura n’abandi bafatanyabikorwa, tugashaka amasoko, tukaganira kuri byinshi bitandukanye … Ntabwo tuza gusa ngo twicare mu nama y’umunsi umwe, tuza dufite gahunda zitandukanye zo kubyaza umusaruro, noneho hakabaho n’umunsi nyiri izina wo guhura tukicara hamwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo, tugatega amatwi Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi baba baje, abafite ibibazo bakabibaza, abafite imishinga basangiza abandi bakayibasangiza n’ibindi."

Akomeza avuga ko uretse impanuro z’Umukuru w’Igihugu, Rwanda Day imufasha kumenyana n’abantu benshi, ikaba n’urugendo shuri mu kwigira ku bihugu byateye imbere. Ibyo byose akabihuza no gukunda akazi byatumye atera imbere kuva agitangira ishoramari rye.

Bidabali uri gushyira ingufu mu kwagura Hotel Galaxy agaragaza ko amahirwe amwe akugeza ku yandi. Nk’urugero, avuga ko yabaga mu ishoramari ryo gutwara abashyitsi ariko kuko yabonaga ko baba banakeneye aho baruhukira, bimuha igitekerezo cyo gushora imari muri hoteli.

Iyi hoteli y’inyenyeri eshatu ifite ibyumba bigera kuri 40 na za Appartements eshanu ku bantu bayigana bafite igihe kirekire cyangwa bari kumwe n’imiryango.

Byongeye kwagura ishoramari rye, byatanze umusanzu mu kurwanya ubushomeri. Iyi hoteli yatangiye mu 2014 ikoresha abakozi bagera kuri 70, abo bakiyongera ku bashoferi benshi asanganywe.

Uyu mushoramari unezezwa n’umutekano n’ubwisanzure afite mu ishoramari mu Rwanda, avuga ko umunsi ku wundi ahora ashakisha icyashimisha abakiriya kandi kikanafasha abantu benshi bakenera mu rwego rwa serivise, nawe akunguka.

Ati "Ubu nazanye amamodoka mashya y’amajipe yo gufasha abakiriya bacu badusanga ndetse agakoreshwa no gutwara abantu b’abanyacyubahiro, gukoreshwa mu zindi gahunda zitandukanye nk’ubukwe… Tukagerageza gukoresha igiciro giciriritse."

Usuye u Rwanda, kuva akigera ku kibuga cy’indege ahabwa imodoka n’umushoferi umutembereza mu gihugu hose kandi ubifitiye ubushobozi .

Ati "Ibi kandi tubikora ku rwego rwo guhesha isura nziza igihugu cyacu muri rusange kuko iyo nungutse mba mbikesha ubuyobozi bwiza butuma mbigeraho, ubuyobozi bumpa umutekano, ubwisanzure n’ibindi."

Bidabali ufite icyizere isoko ry’u Rwanda, avuga uretse amahirwe u Rwanda rufite y’ubuyobozi bwiza, amahoro n’umutekano na byo ari inyungu ikomeye ku bashoramari.

Ati "Nk’uko ubibona u Rwanda ni gihugu gisigaye gisurwa cyane, mfite n’igitekerezo cyo kwagura aha [avuga uko hoteli Galaxy ingana ubu] nkahagira hagari kurushaho."

Itorwa rya Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda, Bidabali abifata nk’ikindi cyizere ntagereranywa ku nyungu ishoramari rizagira mu bihe biri imbere, kuko ubuyobozi bwiza n’umutekano byizewe n’abanyamahanga bakishimira gusura u Rwanda.

Hoteli y’inyenyeri eshatu, Galaxy Hotel iri mu Kiyovu
Umucuruzi Bidabali Eric Rutazigwa
Imisusire ya bimwe mu byumba
ZImwe mu modoka zifashishwa mu gutwara abakiriya
Imodoka zitwara abanyacyubahiro
Igishushanyo cy'uko ashaka kwangura Galaxy Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza