Banki ya Kigali yungutse miliyari 20.5 Frw mu mwaka wa 2015

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Gicurasi 2016 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2015 yungutse miliyari 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda, inyungu ikaba yariyongereyeho 11.8% ugereranyije n’iyabonetse mu mwaka wa 2014 yanganaga na miliyari 18.3.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi, abayobozi ba Banki ya Kigali bamurikiye abashoramari bayo raporo ngarukamwaka ku nyungu yagize mu mwaka wa 2015, babereka icyerekezo cy’iyi Banki mu myaka iri imbere, kugira ngo irusheho kunguka cyane, kugira abakiriya benshi no gutanga inguzanyo nyinshi.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, yavuze ko inyungu BK yagize ariyo nini yabashije kuboneka muri banki zose ziri mu Rwanda, bikaba ari ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Yagize ati “ Ni ikimenyetso cy’uko dukora neza kandi dufasha abaturage n’abashoramari tubaha inguzanyo.”

Akomeza avuga ko mu nyungu Banki ya Kigali yungutse, igice kimwe igiye kugiha abashoramari nk’inyungu ku migabane yabo baguzemo, andi agashorwa muri banki mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’inguzanyo.

Banki ya Kigali igiye kwishyura miliyari 8.2 z’inyungu ku mugabane, umushoramari akazahabwa amafaranga 12 y’u Rwanda ku mugabane, kuburyo ufite imigabane 1000 ahabwa ibihumbi 12.

Umwe mu banyamigabane ba BK, Bitwayiki Pierre Celestin wo mu karere ka Nyagatare, ufite imigabane 1000, yavuze ko bishimiye kuba Banki yabo yarungutse, kuko bizahindura ubuzima bwabo.

Yagize ati “Twishimye kuko nkanjye imigabane imaze kwikuba kane. N’abandi nibitabire gushora imari mu migabane, kuko nubwo inyungu zitaboneka ako kanya ziba zizaboneka mu gihe kizaza.”

Dr. Karusisi yatangaje ko ikindi gice cy’amafaranga ku nyungu, agiye gushorwa mu bucuruzi bw’ubwishingizi mu rwego rwo kwegereza abakiriya babo serivisi zose bakenera ku kigo cy’imari kandi abashoramari bayo bakomeze kwishimira inyungu.

Yagize ati “Tugiye kwinjira mu bucuruzi bw’ubwishingizi, amwe mu nyungu twabonye tuzayashoramo kugirango abashoramari bacu bazongere babone inyungu itubutse muri uyu mwaka wa 2016.”

Avuga ko Banki ya Kigali izatangira yishingira imodoka, inzu n’ibindi nyuma ikazakomeza itanga n’ubwishingizi bw’ubuzima.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman, yijeje ko Banki ya Kigali igiye gukomeza kwegera abaturage no kubegereza ikoranabuhanga dore ko inafite amashami menshi mu gihugu, bikaba ari mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya bayo serivisi nziza.

Bamwe mu bayobozi ba BK
Inyungu ya BK imwe izashorwamo imari indi ihabwe abanyamigabane
Marc Holtzman, Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya BK
Dr Karusisi ageza ku bashoramari ba BK inyungu y'umwaka wa 2015
Abanyamigabane batandukanye bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza