00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Rubavu kijeje abadepite ko isoko rya Gisenyi rizuzura mu ntangiriro za 2022

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko imirimo yo gusubukura inyubako y’isoko rya Gisenyi yatangiye kandi ko mu ntangiriro z’umwaka utaha rizatangira gukorerwamo.

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 ariko ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera binyuze muri sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko.

Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2,7 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yijeje abacuruzi bo mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza.

Kugeza muri Gicurasi 2021, imirimo yo kubaka yari itaratangira ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga aka karere yahamagariye ubuyobozi bwako n’ubwa Rubavu Investment Company kwihutisha imirimo yo kuryubaka.

Ubwo PAC yabazaga Habayarima Gilbert gahunda ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufitiye isoko rya Gisenyi ryateye leta ibihombo byinshi, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa kuko imirimo yo kuryubaka yatangiye.

Ati “Iri soko rimaze igihe urebye ukuntu abaturage baritegereje natwe ni ikintu gituma tudasinzira ariko nk’uko twari twabivuze ubushize twateye intambwe nziza aho twaganiriye n’Urugaga rw’Abikorera binyuze muri sosiyete yabo biyemeza kuryubaka. Imirimo yose yaratangiye, igeze kuri 20% nubwo byagoranye ariko aho imirimo igeze irimo kwihuta.”

“Kuryubaka bizakorwa mu byiciro bibiri; gukurikirana ibikorwa nk’uko byemejwe mu masezerano birakorwa nta kibazo, turabona nta cyatuma ritazuzura nk’uko twabiteganyije. Mu mezi atatu ari imbere dushobora kurisoza.”

Amasezerano Akarere kagiranye na sosiyete RICO yavugaga ko imirimo nimara amezi atandatu itararangira azahita asozwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nyuma y’amezi abiri imirimo yo kubaka itangijwe kuri ubu igeze ku kigereranyo cya 20%.

Isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ryarananiranye kubakwa ngo ryuzure; Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwatanze icyizere ko mu mezi atatu rizaba ryuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .