00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari bo mu Rwanda bashishikarijwe kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Centrafrique

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Kanama 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwashishikarije abashoramari kumva amahirwe ari muri Centrafrique bakanayabyaza umusaruro cyane ko ibihugu byombi byoroheje imikoranire.

U Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ubufatanye mu bya gisirikare, korohereza ishoramari n’ibindi.

Ubu Umunyarwanda ugiye gushorayo imari asonerwa imisoro imyaka itatu ku ukorera mu mujyi n’imyaka icumi ku ukorera mu cyaro.

Ni igihugu kirimo amahirwe menshi y’ishoramari haba mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ingufu n’amahoteli.

Ubwo Perezida wacyo, Faustin Archange Touadéra, aheruka i Kigali mu ntangiriro za Kanama 2021 yahamagariye Abanyarwanda kujya kuhashora imari mu ngeri zose kuko “hari amahirwe menshi”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Bapfakulera Robert, yatangaje ko ubu hari gukorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abashoramari kumva ayo mahirwe bakanayabyaza umusaruro nk’uko Newtimes yabyanditse.

Yagize ati “Turashishikariza abashoramari benshi kubyaza umusaruro umubano w’u Rwanda na Centrafrique.”

Ubwo itsinda ry’abashoramari bo mu Rwanda bajyaga muri icyo gihugu muri Mata 2021, bahatangirije sosiyete yiswe “Investissement Futur de l’Afrique (IFA) Ltd ” yahise ishyirwamo miliyari 1 Frw. Ubu yamaze gufungura ibiro i Bagui, Cameroun, Kigali no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse iyo Sosiyete kandi imishinga myinshi ikorera mu Rwanda yafunguye amashami muri icyo gihugu.

Gikungahaye ku mutungo kamere urimo diyama, Umuringa, Zahabu, graphite, uranium, ubutare, gasegereti na Quartz. Gifite n’ubutaka bwakorerwaho ubuhinzi bungana na hegitari miliyoni 30 ariko 3% gusa ni bwo buhingwa.

Perezida Toudéra yahayeho iryo tsinda hegitari ibihumbi 200 z’ubuntu.

Shyaka Michael Nyarwaya, wari mu rubyiruko rw’u Rwanda rwagiye kureba amahirwe y’ishoramari muri Centrafrique, yavuze ko ubwo butaka buzahingwaho ariko hakanashyirwa ibikorwaremezo kuko buri mu gace Perezida avukamo.

Yagize ati “Abantu bakiva mu ntambara baba bafite inzara birumvikana. Ubutaka twahawe na Perezida wabo ni ubwo guhingaho, ariko dukeneye aho twubaka amazu, amashuri amavuriro n’amabanki. Aho buri ni nk’amasaha abiri uvuye mu Mujyi wa Bangui, niho na Perezida avuka. Ni ahantu hakeneye gutezwa imbere. Tuzahahinga ariko hakenewe no kureba ibindi byahakorerwa.”

Shyaka avuga ko abantu bakwiye kureka gutekeraza Centrafrique nk’igihugu kidakora ku nyanja ahubwo bakayibona nk’icyabahuza n’ibindi kuko cyaborohereza kubigeramo.

Abashoramari bo mu Rwanda bashishikarijwe kumva no kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .