Abasabye impapuro mpeshwamwenda za miliyari 15 Frw leta yashyize ku isoko bageze ku 263 %

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda Guverinoma yashyize ku isoko ku wa 19 Gashyantare 2018, zasabwe n’abashoramari benshi ku kigero cya 263 %.

BNR yatangaje ko abshoramari basabye kugura izi mpapuro mpeshwamwenda ku kigero cyo hejuru baturuka mu nzego zitandukanye 107.

Isoko ryafunguwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2018, saa mbili za mu gitondo, rifunga ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare saa kumi z’umugoroba.

Izi mpapuro mpeshwamwenda zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, zizatangira kugurishwa ku isoko ry’imari n’imigabane guhera ku wa 27 Gashyantare 2018.

Mu kugabana izo mpapuro mpeshwamwenda, abantu ku giti cyabo n’abacuruzi bato babonyeho 12,3 %, ibigo bifataho 41.0% naho amabanki atwara 46.7%.

BNR isobanura ko kubona abashoramari benshi bagirira icyizere kugura impapuro mpeshwamwenda bituruka no ku bukangurambaga bubashishikariza mu kuzishoramo imari kuko zizewe.

BNR yatangaje ko izindi mpapuro mpeshwamwenda zizashyirwa ku isoko ku wa 23 Gashyantare 2018


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza