Abanyarwandakazi batatu muri batanu bahatanira Miss Geek Africa 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batatu baje mu bakobwa batanu muri Afurika bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga icyizere cyo kugirira akamaro abantu benshi, mu irushanwa ngarukamwaka rya Ms Geek Africa.

Aba bakobwa uko ari batanu, kuri uyu wa Gatatu banyuze imbere y’abakemurampaka bagaragaza imishinga yabo, bayisobanura byimbitse harebwa ushobora kwegukana ibihembo.

Buri mukobwa yahabwaga iminota itanu yo gusobanura umushinga we, nyuma akagenda abazwa ibibazo bitandukanye biwusobanura neza, imbogamizi ushobora guhura nazo n’uburyo azazirenga, uburyo uzabona inyungu cyangwa ushobora kwagurirwa mu bindi bihugu.

Sylvie Mahoro- Rwanda

Mahoro Sylvie

Mahoro yahereye ku rugero rw’abakobwa babiri Victoria wo muri Afurika y’Epfo ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Bibiane w’Umunyarwandakazi utunganya ibintu bitandukanye, bahuriye mu nama yiga ku guhanga udushya bombi ari ba rwiyemezamirimo.

Mu gihe mu nama hakoreshwaga ubusemuzi rusange, mu gihe cyo kumenyana ubwo Bibiane wivugira Igiswahili n’Ikinyarwanda yari akeneye kuganira na Victoria wivugira indimi z’iwabo n’Icyongereza, kumvikana byarananiranye.

Mahoro ati “Igitekerezo gikomeye cyo gukora ubucuruzi cyahise cyangirika kubera kutamenya ururimi. Mu ndimi 2138 zivugwa muri Afurika hari ba Victoria na Bibiane benshi batashobora kuganira n’abandi mu nama amagana ziba muri Afurika buri mwaka.”

Yakomeje agira ati “Niba ushaka kwihutisha isoko rusange rya Afurika rijyanye n’ibihe by’itumanaho, dukeneye kubasha kuvugana. Turifuza gushyiraho uburyo guhuza abantu bavuga indimi zitandukanye binyuze muri application ya Android itanga uburyo bw’ubusemuzi bw’indimi z’igihugu n’indimi mpuzamahanga.”

Iyo application ngo izajya iherekezwa n’akuma washyira mu matwi gakoresha bluetooth, ku buryo abantu bajya bagerwaho n’ubusemuzi bw’ururimi bifuza.

Salissou Hassane Yari Latifa –Niger

Salissou Hassane Yari Latifa

Uyu mukobwa avuga ko Niger yihariye 37% by’impanuka zo mu muhanda mu Karere ka CEDEAO, ndetse abatabazi ngo hari ubwo batabasha kumenya neza aho impanuka yabereye cyangwa ugasanga bifashe umwanya kugira ngo bagere ku wagize impanuka.

Aho ngo hiyongeraho ikibazo cy’abantu ba mbere bageze ku muntu wakoze impanuka ariko ugasanga babuze n’uko bamufasha.

Latifa yakomeje agira ati “Niyo mpamvu nakoze application nise SARO ishobora kujya muri telefoni na mudasobwa, ishobora gufata ishusho cyangwa video ukohereza ku batabazi, bagahita babona aho impanuka yabereye, bakaba banagira ubutabazi bw’ibanze batanga bifashishije abari aho yabereye na mbere y’uko bahagera.”

Alida Nyayiha Umurungi – Rwanda

Alida Nyayiha Umurungi

Uyu mukobwa yagaragaje uburyo bwakemura imbogamizi zigaragara mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho usanga umuntu ukeneye kurangura ibicuruzwa mu gihugu kimwe ngo agurishe mu kindi, usanga atazi aho yakura ibicuruzwa ku giciro gito.

Yagize ati “Abenshi muri aba bacuruzi nta n’ubwo bafite uburyo bwo kwikorera ibicuruzwa byabo ngo babyikorere babivane mu gihugu cyabo babigeze mu kindi gihugu cya Afurika.”

Yakomeje agira ati “Niho twifuje gukora uburyo buzajya bufasha Abanyafurika mu ikoranabuhanga guhura n’abaranguza. Ni ikoranabuhanga ryajya rifasha abo baranguza kugurisha ibintu byabo, tukanagirana amasezerano n’ibigo bikora ubwikorezi muri Afurika kugira ngo batware bya bicuruzwa ku muntu uranguza bikagera mu gihugu icyo aricyo cyose.”

Ndèye Fatou Mboup – Senegal

Ndèye Fatou Mboup

Uyu mukobwa yavuze ko Isi itunganya toni nyinshi z’imbuto, imboga n’ibinyabijumba ariko ugasanga Afurika yo yihariye igice kinini cy’ibyo biribwa inihariye ikibazo cyo kwihaza mu biribwa n’imirire mibi.

Ibyo ngo bigaterwa n’uko igice kinini cy’uwo musaruro cyangirika bitewe n’uko nta buryo bwo kuwubika neza buhari. Mu gushaka igisubizo, yatekereje Ikigega cyo guhunikamo gikoresha Ikoranabuhanga, The Smart Granary.

Yakomeje agira ati “Harimo igipimo gituma ubuhehere bw’ikigega budahinduka, harimo uburyo ubushyuhe bwagenwe iyo buzamutse hazamuka ubuhehere kugira ngo niba ari imbuto zitangirika, zikomeze gutoha.”

Yanashyizeho uburyo bumufasha gukurikirana umusaruro uri muri cya kigega, ku buryo hagize ikibazo kibamo imbere cyangwa habayeho gushya, ikoranabuhanga rihita rirekura amazi akazimya wa muriro. Ubu buryo kandi bukoresha imbaraga z’imirasire y’izuba kugira ngo byorohereze abantu badafite amashanyarazi.

Christelle Mazimpaka – Rwanda

Christelle Mazimpaka asobanura umushinga we

Uyu mukobwa yagaragaje uburyo yifuza kwifashisha mu guhuza abashoramari n’imishinga mito, usanga itabasha kurenga umutaru kubera ahanini kubura igishoro.

Yagize ati “Imari shingiro mu bigo byinshi bya Afurika usanga ari ishoramari ry’abanyamahanga. Si uko ari bibi, ariko ibigo bito ntabwo biba byubatse ku buryo byabasha gukurura ishoramari ry’abanyamahanga.”

Yavuze ko urwo rubuga ruzahuza abashoramari bakomeye n’ibigo bikiri bito, bagahuriraho bakaganira, bityo bikabyara ishoramari mu bigo bikiri bito.

Umuyobozi w’Ikigo Girls in ICT kigira uruhare mu gutegura Ms. Geek Africa, Lucy Mbabazi, yavuze ko hakozwe ibikorwa byo kwamamaza iri rushanwa haba mu Rwanda no mu bihugu 22 biri muri gahunda ya Smart Africa.

Yagize ati “Twagize ubusabe burenga 200, dutoranyamo abantu 10 ba mbere, mu cyumweru gishize baraje babanza guhabwa amahugurwa abafasha kumva neza ibitekerezo byabo. Ejo abakemurampaka batoranyije abakobwa batanu ba mbere, hari application ifasha abakemurampaka, ubu turi kureba ngo ninde Ms Geek Africa 2018.”

Biteganyijwe ko Ms Geek Africa atangazwa kuri uyu wa Gatatu mu Nama ya Smart Women Summit.

Ni ubwa kabiri hagiye gutorwa Ms Geen Africa, gusa igikorwa nk’iki kikaba cyaratangiye mu 2014 ubwo hagendaga hatorwa umukobwa wahize abandi mu mushinga w’ikoranabuhanga, Ms Geek Rwanda.

Abahatanaga muri iri rushanwa bose hamwe
Umuyobozi wa Imbuto Foundation yateye inkunga iki gikorwa, Sandrine Umutoni
Abakemurampaka muri Miss Geek Africa 2018
Umukemurampaka Clement Uwajeneza
Umukemurampaka Kalingondo Jean Louis
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi
Patience Gitera Mutesi uyobora Trade Mark EA mu Rwanda, umwe mu bakemurampaka

Andi mafoto kanda hano
Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza