Abanyarwanda batangiye kwihutira bidasanzwe kujya ku isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Werurwe 2017 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (RSE) buratangaza ko bwishimira uburyo Abanyarwanda bagenda basobanukirwa akamaro ko gushora imari yabo ku isoko ry’imari n’imigabane.

Umuhuzabikorwa wa RSE, Pierre Clestin Rwabukumba yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko kuva muri 2011 kugera muri 2015, ubwitabire bw’Abanyarwanda mu kujya ku isoko ry’imari n’imigabane bwari bugeze kuri 11% ry’abarigana bose, ariko biri kugenda bihindura isura.

Mu nama yateraniye i Kigali igamije kureba uburyo hatezwa imbere umugore ku isoko ry’imari n’imigabane nk’uko yashyizwe imbere muri byose mu Rwanda, Rwabukumba yagize ati “Ubwo banki ya I&M Bank yashyiraga imigabane yayo ku isoko na Leta yari iri gushyiraho impapuro mpeshamwenda zayo, icyagaragaye ni uko abaturage ubwabo basanzwe atari amasosiyete ariya akomeye nka za RSSB, n’ibindi bigo bikomeye bageze ku cyigero cya 19.6% hafi 20% by’Abanyarwanda gusa.”

Yavuze ko ibyo ari ubwa mbere byari bibaye, bigaragaza ko abantu bakomeje kugenda bumva akamaro ko kwizigamira mu isoko ry’imari n’imigabane, ariko avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire n’ubushobozi.

Uyu muyobozi asaba cyane cyane abagore kutaba ba mutima w’urugo gusa ahubwo bakaba n’ikigega cy’urugo, bakomeza kwizigamira.

Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko abagore bakwiye kwitabira kugura imigabane kuko ngo bibafasha kwishorera imari batarinze kujya mu bikorwa by’ubucuruzi byo mu rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Ubundi iri soko ni ryiza cyane, riha abantu amahirwe yo gushora imari ku mafaranga ayo ari yo yose. Abagore rero bafite amahirwe akomeye cyane, mpamya y’uko uyu munsi barimo ariko dukeneye ko tubanza kwizigamira kuko ni byo bya mbere, ni byiza ko tubimenya tukabikangukirwa, ndetse hari amahirwe yihariye kuko hari uburyo abagore bishyira hamwe bagaterwa inkunga.”

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda riragaragaza ko kuba Abanyarwanda bakomeje kuryitabira, biri mu byatumye mu mezi icyenda y’umwaka wa 2015 ryarinjije miliyari 34.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi (Hagati) avuza inzogera isobanura gufungura isoko ry'imari n'imigabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza