Abanyarwanda bahawe amahirwe yo gushora imari muri Singapore nk’abenegihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Kamena 2018 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Singapore, zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari, aho abashoramari bo mu bihugu byombi bahawe uburenganzira bwo kubishoramo imari bafite amahirwe nk’ay’abenegihugu.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Kane, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, naho Singapore ihagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Koh Poh Koon, wari mu itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tharman Shanmugaratnam, ryari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisitiri Munyeshyaka yasobanuye ko aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwo gufashanya mu gushora imari, ari abanyarwanda bashore imari muri Singapore n’Abanya-Singapore bayishore mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko Mpuzamahanga.

Yavuze aya masezerano aha amahirwe abashoramari yo gukorera muri kimwe mu bihugu byombi bagafatwa nk’abenegihugu.

Yagize ati “Twiyemeje ko uzaza gushora imari muri kimwe mu bihugu, tuvuge Singapore nibaza gushora imari hano mu Rwanda tugomba kubafata nk’uko dufata abashoramari b’Abanyarwanda, ibyo tubaha, amategeko abarengera, byose tugomba kubaha ibintu bimwe.”

Aya masezerano kandi ni ukwemera ko mu gihe habaye igikorwa rusange gituma nk’umushoramari waturutse mu gihugu runaka, himurwa ibikorwa bye agomba guhabwa amafaranga yo kubisimbuza.

Minisitiri Munyeshyaka avuga ko aya masezerano anateganya uko hakemuka ikibazo runaka cyavuka ndetse akanatanga uburenganzira ku bashoramari bwo kujyana inyungu yabo aho bakomoka.

Ati “Inyungu iva muri iryo shoramari, twemeranyije ko umushoramari yasubiza iyo nyungu mu gihugu cye nta mbogamizi zibayemo. Harimo n’uko havutse ikibazo cyakemuka mu bwumvikane byaba ngombwa amategeko y’ibihugu byombi akarengera umushoramari.”

Ibyo u Rwanda rwohereza muri Singapore biri kuri miliyoni 31 z’amadolari, ibyo Singapore yohereza mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari. Hari abashoramari benshi baturuka muri Singapore bamaze gushora imari ya miliyoni 145 z’amadolari n’abandi benshi biyandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

U Rwanda na Singapore kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kwemerera indege yacu ya RwandAir gukorera ingendo muri Singapore cyangwa iya Singapore ikaba yaza hano ku butaka bw’u Rwanda.

Impande zombi kandi zagiranye ibiganiro mu bijyanye n’imicungire y’abakozi, ubwikorezi bw’indege, iterambere ry’urwego rw’imari, uburyo burambye bwo gucunga neza ubutaka, kwita ku bidukikije n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent na mugenzi we wa Singapore, Koh Poh Koon, basinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari
Minisitiri w'Intebe wungirije wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Singapore
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, mu kiganiro n'itangazamakuru
Minisitiri w'Intebe wungirije wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza