00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Nigeria bashimye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagize itsinda ry’Abashoramari bo muri Nigeria bari mu uruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, batangaje ko rufite amahirwe menshi y’ishoramari ashobora kuzana inyungu mu gihe yaba abyajwe umusaruro.

Ku wa 6 Nzeri 2021 mu musangiro wabereye muri Ipfundo Art Gallery, batangaje ko bahisemo kuza mu Rwanda kuhareba amahirwe y’ishoramari, basura imishinga itandukanye kuko ari igihugu kimaze kubaka iterambere rigaragara kandi mu gihe gito.

Itsinda ry’abo 23 barimo abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Lagos Business School ndetse n’abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibibikomokaho.

Dr Henrietta Onwuegbuzie wigisha ibijyanye no kwihangira imirimo muri Lagos Business School, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rufite amahirwe menshi ashobora kuzana inyungu abaye abyajwe umusaruro.

Ati “Ni igihugu gifite abaturage bake ariko cyashyizeho urubuga rwiza cyane, aho usanga inzego z’igenzura zikora neza, ubutabera burakora ku buryo abantu bahakorera imishinga myiza. Ariko icyo nabonye ni uko abahatuye ari bake, mu gihe waba ubyaza umusaruro amahirwe ahari ni ngombwa no gukorana n’abanyamahanga bafite abaturage benshi kugira ngo wagure isoko.”

Mugenzi we Dr Francis Ojadi na we wigisha muri iyo Kaminuza, yavuze ko ku nshuro ye ya mbere mu Rwanda yarubonyemo amahirwe y’ishoramari menshi.

Ati “Nahera no ku kijyanye no kohereza ibintu mu mahanga. U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, uburyo bwo kohereza ibintu mu mahanga burimo amahirwe menshi y’ishoramari.”

Dr Ojadi yavuze ko yizeye ko mu minsi iri imbere bazatangira ishoramari cyane ko batangiye kwiyegereza zimwe muri sosiyete zikora mu buhinzi n’ubworozi n’izitunganya umusaruro ubikomokaho.

Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures, Dr Kayonga Jack, yabashishikarije kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda bakahashora imari, abizeza ko iki kigo cyiteguye kubabera umufatanyabikorwa mwiza.

Yagize ati “Muhawe ikaze mu Rwanda. Aya ni andi mahirwe yo kuba mwasura zimwe muri sosiyete zacu bikabaha ibitekerezo by’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda n’andi rushobora kubafungurira mubaye muhashoye imari.”

Yabwiye abo Banya-Nigeria ko ikigo abereye Umuyobozi cyiteguye gukorana na bo haba mu kuba bashora imari mu Rwanda cyangwa cyo kikayishora mu gihugu cyabo.

Dr Kayonga yavuze ko Crystal Ventures ifite sosiyete 27 ikuriye ndetse ikagira abakozi basaga ibihumbi 15.

Nicyo kigo kinini cy’ishoramari gikuriye inyishi muri sosiyete zikomeye mu Rwanda zirimo Inyange Industries, NPD Ltd, Bourbon Coffee, Isco Security, Ruliba Clays, Nexus, Real Contractors, E.A Granite Industries, SEAL, Stone Craft n’izindi.

Abashoramari 23 bo muri Nigeria ni bo bitabiriye uwo musangiro
Dr Francis Ojadi wigisha muri Lagos Business School yavuze ko uburyo u Rwanda rwoherezamo ibintu mu mahanga burimo amahirwe y'ishoramari
Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures, Dr Kayonga Jack, yabijeje ko iki kigo kizaba umufatanyabikorwa mwiza
Dr Henrietta Onwuegbuzie wigisha ibijyanye no kwihangira imirimo muri Lagos Business School, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi ashobora kuzana inyungu abaye abyajwe umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .