00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya bashya ba MTN Rwanda bagiye kujya bahabwa 500 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangaje ko abakiliya bayo bashya hejuru yo guhabwa SMS 100 na 200MBs bagiye no kuzajya bashyirirwa kuri MTN MoMo amafaranga 500 Frw bashobora gukoresha igihe bagura pack yo guhamagara cyangwa bagura internet.

Uretse aya mafaranga, abakiliya bashya ba MTN Rwanda bazajya bahabwa inyongera ya 20% igihe baguze inite zo guhamagara bakoreshe MTN Momo n’inyongera ya 50 MBS igihe baguze internet. Ibi byose bazajya babasha kubibona mu mezi atatu ya mbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari cya sosiyete ya MTN Rwanda kizwi nka Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda kugira ngo borohereze abakiliya babo kugera kuri serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Twabonye impinduka mu byo abakiliya bashaka kandi MTN ihora ishaka uburyo bushya bwafasha abakiliya guhaza ibyifuzo byabo. Uretse gukemura ibibazo bituma habaho ihezwa mu bijyanye na serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga, turashaka ko abakiliya bacu bakoresha MoMo vuba, biboroheye kandi mu buryo bukwiye igihe bagura inite na internet bakeneye.”

Ibi byose abakiliya bazajya babasha kubibona mu mezi atatu ya mbere biyandikishije.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere serivisi z’imari zidaheza ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yavuze ko ‘Welcome Pack’ izafasha benshi yizeza ko ikigo ayoboye gifite intego yo kugeza kuri buri Munyarwanda serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Intego z’igihe kirekire za Mobile Money Rwanda ni ugutuma buri Munyarwanda agera ku bisubizo bitangwa n’ikoranabuhanga mu by’imari ndetse bakamenyera serivisi zitandukanye zitangwa. Intego yacu ni ukoroshya habaho ihererekanya ry’amafaranga rya buri munsi ryoroshye binyuze mu kuba umuntu yabasha kugura icyo akeneye cyose akoresheje MoMo.”

Uretse iyi gahunda, Chantal Kagame yavuze ko hari byinshi MTN Rwanda iteganya gushyiriraho abakiliya bayo.

Ati “Abakiliya bashobora kugera kuri serivisi ya MoMo vuba kandi mu buryo butekanye. Iyi gahunda twavuga ko ari intangiriro y’izindi nyinshi zigiye kuza, zishishikariza buri wese kwitabira gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe ubukungu budakoresha ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki na serivisi z’imari zidaheza mu gihugu.”

Abakiliya bashya ba MTN Rwanda bazajya bahabwa aya mafaranga 500 binyuze muri ‘Welcome Pack’ yari isanzweho ariko ikaba yavuguruwe. Kugira ngo umukiliya abone aya mafaranga azajya akanda *182*2*1*4# ubundi akurikize amabwiriza.

Abakiliya bashya ba MTN bagiye kujya bahabwa amafaranga 500 kuri MoMo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .