Umuyobozi w’uruganda rwa Rwabuye Rice rutonora umuceri mu Karere ka Huye Gakwaya Gilbert, avuga ko nta muturage wo mu gishanga cya Mwogo ukora ibilometero 15 ajya kugurisha umuceri ; ibi bikaba bivuguruza ibiherutse gutangazwa n’umuyobozi w’aka karere Kayiranga Muzuka Eugène avuga ko hakenewe izindi nganda.
Gakwaya aratangaza ibi nyuma y’aho Muzuka agaragarije Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien imbogamizi abahinzi bo mu gishanga cya Mwogo bahura na zo mu kugurisha umusaruro w’umuceri ; aho ngo bakora ibilometero 15 bajyana umuceri ku ruganda rwa Gikonko. Hari mu nama yabereye i Kigali ku wa 25 Mutarama uyu mwaka.
Muzuka yavuze ko Akarere ka Huye gafite umuceri mwinshi, ariko hakaba habura inganda zo kuwutunganya.
Gakwaya avuga ko ibi byose umuyobozi w’akarere yavuze atari byo. Avuga ko nta muturage ukora ibi bilometero ajya gushaka aho agurisha umuceri, kuko uruganda rufitanye amasezerano n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri bakaba bajya kwivanirayo umuceri.
Akomeza avuga ko n’umuceri utabaye mwinshi nk’uko umuyobozi w’akarere yabitangaje, kuko uruganda rwa Rwabuye Rice rutonora umuceri ungana na toni 60 ku munsi nyamara bakaba babona toni 41 iyo umuceri wabaye mwinshi. Ati “Umuceri ni muke ugereranyije n’umusaruro w’abaturage.”
Gakwaya avuga ko uruganda rukorana neza n’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Huye kuva kera, gusa ngo bakaba barigeze guhagarika kugurira abaturage babisabwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Uku guhagarara byabaye kugira ngo hakorwe igenzura ry’inganda zakoraga nabi mu gukoresha imashini zangiza umuceri. Nyuma y’iri genzura ariko Rwabuye Rice rwongeye kwemererwa kongera kugurira abaturage umuceri.
Gakwaya avuga ko atazi impamvu umuyobozi w’akarere yavuze ko umusaruro wabaye mwinshi mu gihe inganda ari nke, nyamara ngo yari azi neza Rwabuye Rice ndetse azi neza ko n’umusaruro rwakira ari muke ugereranyije n’ubushobozi rufite.
Ibi byatumye tuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, atubwira ko uru ruganda aruzi neza ; ariko avuga ko ibyo avuga ari ukuri umuceri ari mwinshi cyane ugereranyije n’inganda ziri muri aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yatubwiye ko ibyo abayobozi b’uru ruganda bavuga atari ukuri, kuko ngo rudafite ubushobozi bwo kwakira umuceri wose wera mu Karere ka Huye. Yatubwiye ko muri aka karere hera nibura toni 300 z’umuceri buri gihembwe cy’ihinga, uyu muceri akaba asanga ari mwinshi ku buryo ukeneye izindi nganda.
Muzuka akomeza avuga ko ubu bakangurira abantu bose bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’umuceri muri Huye kwishyira hamwe bakiyubakira uruganda rwabo, aho kugira ngo bajye basiragira bashaka aho bagurisha umuceri.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baturage bibumbiye mu makoperative ahinga umuceri badutangarije ko ubwabo umusaruro wabo ari muke ugereranyije n’ubushobozi bw’uruganda rwa Rwabuye.
Gusa hari n’abandi bemeza ko i Huye hera umuceri mwinshi ku buryo uru ruganda rutawutonora rwonyine. Mugabo Daniel wagiranye amasezerano n’uru ruganda, yadutangarije ko n’ubwo koperative arimo yagiranye amasezerano n’uruganda rwa Rwabuye yo kubagurira umuceri bo bonyine badashobora kuruhaza, yongeraho ko ariko na rwo rutabasha kwakira umuceri wose wera mu Karere ka Huye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |