Bamwe mu banyamahanga bari muri EXPO, biyemeje gushora imari mu Rwanda

Bamwe mu banyamahanga bari muri EXPO, biyemeje gushora imari mu Rwanda


Yanditswe kuya 31-07-2012 - Saa 08:30' na Umurerwa Emma-Marie

Mu imurika gurisha rya 15 riri kubera i Kigali mu Karere ka Kicukiro, abanyamahanga baririmo bagera kuri 200, bamwe muribo baratangaza ko bazashora imari yabo mu Rwanda, nyuma yo kubona ko u Rwanda ari i Gihugu kibereye gushorwamo imari kubera umuvuduko w’iterambere gifite.

Muri abo banyamahanga, umubare munini ni abakomoka mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba(EAC)

Abamaze kugana ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RBD) ararenga 50, ariko abamaze gufata ikemezo ni ba rwiyemezamirimo babiri.

Aba bamaze kwiyandikisha harimo uruganda rukora ibitenge rwo mu gihugu cya Tanzaniya, hamwe na bakora ibijyanye n’ubwubatsi bo mu gihugu cya Kenya.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umukozi wa RDB Niyitanga Justas , umaze kwiyandikisha ashobora guhita atangira gukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi mu Rwanda.

Bamwe mu banyamahanga twasanze kuri RDB, badutangarije basanze u Rwanda ari igihugu cyiza kandi cyorohereza abashoramari, bakaba bifuza kugishoramo imari, umwe mu baturutse mu gihugu cy’u Buhinde witwa Abjiti waje kumurika amasafuriya ndetse n’amashyiga ya kijyambere, utekaho ibiryo bigahishwa n’umwuka, ngo nubwo atari yiyandikisha muri RDB, nawe yamaze gufata icyezo cyo kuzaguma mu Rwanda

Niyitanga Justas, yakomeje atangaza ko n’ubwo umubare w’abamaze kwiyandikisha ukiri muke ngo bafite icyizere ko uziyongera kubera ko iminsi igihari, kandi nabo bakaba bakomeza kubasobanurira no kubashishikariza gushora imari mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO