Vivo mu biganiro byo kugura Station za ENES na GEMECA

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya Engen iri mu biganiro bigamije kugura umutungo wa ENES (Energy Solution) na GEMECA bizatuma station zayo zigera kuri 40 mu gihugu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko igurwa ry’izi sosiyete ebyiri rizatuma Vivo binyuze muri Engen igira amashami mashya 13 ndetse n’ibibanza bitatu bishya izubakaho ibikorwa.

Bivugwa ko iri gura nirimara kubaho station za ENES na GEMECA zizahita zihindura izina zitwe Engen.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda imaze kwegukana imigabane ya Engen mu bihugu umunani, bingana na station za lisansi 230. Ubu Vivo Energy ifite station za lisansi 2200 mu bihugu 23 bya Afurika zikora mu izina rya Shell na Engen.

Vivo yanagiranye amasezerano na Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icururiza ibikorwa byayo ahari station za Engen.

Station za ENES zigiye kwegukanwa na Vivo hanyuma zihindure izina zitwe Engen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .