Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro kigeze kuri 4.8% ugereranyije n’imyaka ibiri ishize

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ugereranyije no mu myaka ibiri ishize, uyu mwaka ihindagurika ry’ibiciro riri ku gipimo cyo hejuru, aho mu mezi umunani ya mbere ya 2016, ryari ku kigereranyo cya 4.8%.

Mu gihe nk’iki umwaka ushize wa 2015, ihindagurika ry’ibiciro ryari riri ku kigero cya 3.0%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nzeri 2016, BNR yagaragaje ko muri Nyakanga uyu mwaka ihindagurika ry’ibiciro ryari kuri 6.9% na 6.4% muri Kanama, mu gihe muri Nzeri bateganya ko bishobora kuba hagati ya 5.6% na 6.6%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yavuze ko uku guhindagurika kw’ibiciro byaturutse ku kibazo cyo guhenda kw’ibiribwa byatangiye mu mpera z’Ugushyingo 2015.

Ati” Turateganya ko mu mpera z’umwaka, ihindagurika ry’ibiciro rizamanukaho gato. Nubwo twabwiwe ko imvura izagwa nk’uko bisanzwe, ikibazo dufite kiri ku mboga kandi ntizikenera imvura cyane. Turateganya ko mu Ukuboza uyu mwaka ihindagurika ry’ibiciro rizaba riri hagati ya 5.7% na 6%.”

Rwangombwa kandi yagarutse ku kinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo, avuga ko nubwo byiyongereye hakirimo icyuho cya 2.2%.

Muri aya mezi umunani ya mbere ya 2016, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 2.8% mu gihe ibitumizwa byazamutseho 2.4%.

Ibi ndetse n’indi mishinga minini y’ishoramari bikomeje gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ugereranyije n’idorali rya Amerika, aho mu mpera za Kanama ryataye agaciro ku kigero cya 8%, ubu rigeze ku 8.3%. BNR iteganya ko mu mpera z’umwaka bishobora kugera ku 9.8%.

Ati” Icyo twishimira ni uko uyu mwaka twabashije guhangana n’ikijyanye n’ibihuha cyose. Uku guta agaciro bikaba byose bituruka ku bijyanye n’ubukungu.”

Ku rundi ruhande BNR ivuga ko amabanki n’ibigo by’imari bihagaze neza nubwo inyungu yagabanutse ikagera kuri miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda ivuye kuri miliyari 31, ahanini ngo byaturutse ku bwiyongere bw’inguzanyo zitishyurwa uko bikwiye aho zavuye kuri 5.9% zikagera kuri 7%.

BNR kandi yemeza ko hakiri icyizere cy’uko mu 2016 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6%, ishingiye ku kuba mu gihembwe cya mbere bwarazamutseho 7.3%.

Muri rusange ubukungu bw’isi bukomeje kuzamuka ku muvuduko wo hasi aho mu 2015 bwazamutseho 3.1% na 3.4% mu 2014, uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 3.1%.

John Rwangombwa (ibumoso) avuga ko ihindagurika ry'ibiciro ryazamuwe no guhenda kw'ibirizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza